Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza yashyizeho Abaminisitiri barimo abakomoka muri Afurika

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Liz Truss, yashyizeho Abaminisitiri muri Guverinoma ye, aho bivugwa ko bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu, abantu batari ab’uruhu rwera (abazungu) buzuye bafashe imyanya muri Minisiteri enye z’ingenzi muri icyo gihugu.

Liz Truss
Liz Truss

Liz Truss yashyizeho uwitwa Kwasi Kwarteng ufite ababyeyi bakomotse muri Ghana mu myaka ya 1960 nka Minisitiri w’imari wa mbere w’Umwirabura mu Bwongereza, mu gihe uwitwa James Cleverly yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.

Minisitiri Cleverly afite nyina ukomoka muri Sierra Leone naho Se akaba ari umuzungu, ndetse mu gihe cyashize yigeze gutanga ubuhamya bw’ukuntu yajyaga asekwa n’abandi bamwita ko ari umwana ufite amabara y’uruhu atandukanye.

Cleverly yavuze ko usibye ibi, ishyaka ry’Aba-Conservative, rishaka gukora n’ibindi byinshi mu rwego rwo gukurura abirabura batora.

Hari kandi Suella Braverman na we ufite ababyeyi b’abimukira mu Bwongereza, kuko se ari umunya- Kenya naho nyina akaba akomoka muri Birwa bya Maurice.

Suella Braverman yafashe umwanya wai urimo Priti Pater nka Minisitiri wungirije w’umutekano w’imbere mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka