Minisitiri Shyaka, abayobora Intara n’Umujyi wa Kigali batangirije Ukwezi kw’Imiyoborere i Musanze

Ukwezi kw’imiyoborere ku rwego rw’igihugu kwatangirijwe mu Karere ka Musanze ku wa kabiri tariki 29 Ukwakira 2019. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ba Guverineri bose b’Intara z’u Rwanda n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, witabirwa kandi n’Umuyobozi wungirije w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere(RGB).

Mu ijambo rye imbere y’abaturage benshi bari muri Sitade Ubworoherane, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yashimiye abaturage ba Musanze umuhate n’umurava bagira mu kazi kajyanye n’imbaraga ariko agaruka ku kibazo bakunze kunengwa cy’isuku nke n’amakimbirane mu miryango.

Minisitiri Shyaka yagize ati “Abayobozi tumaze iminsi ibiri hano i Musanze. Twaraje turahaganirira, turahasirimukira tujya mu birunga, twumva amahumbezi turishima cyane. Ukwezi kw’imiyoborere tugutangirije hano muri aka Karere ka Musanze. Uwashaka yavuga ko muri aya masaha Musanze yabaye kapitali y’imiyoborere myiza mu Rwanda”.

Akomeza agira ati “Akarere ka Musanze n’iyi ntara mu gukora cyane n’abaturage basobanutse aho pe muraguruka, ariko byatangira gusatira umuryango amadosiye akivanga, byatangira gusatira ibintu by’isuku, bikaba ikibazo. Niba muhisemo kubyamagana mugire isuku rero kuko ntabwo mwaririmba ya ndirimbo ngo ndandambara yantera ubwoba isuku yarabananiye”.

Minisitiri Prof Shyaka yatinze cyane ku kibazo kijyanye n’amakimbirane akomeje kugaragara mu ngo, aho abashakanye badasezerana mu buryo bwemewe n’amategeko, babyara ntibajye kwandikisha abana bikabagiraho n’ingaruka zikurura amakimbirane bapfa imitungo, n’izindi ngeso mbi z’ubuharike no gucana inyuma ku bashakanye.

Minisitiri Shyaka yashyiriyeho Imirenge y'i Musanze umuhigo
Minisitiri Shyaka yashyiriyeho Imirenge y’i Musanze umuhigo

Mu gushaka umuti urambye w’ibyo bibazo, Minisitiri Shyaka yashyizeho igikombe gifite agaciro k’amafaranga Miliyoni y’u Rwanda, kigiye guhatanirwa n’imirenge 15 igize Akarere ka Musanze mu gihe cy’amezi atandatu, hagamijwe gukumira amakimbirane mu ngo no kubaka umuryango utekanye.

Ni umuhigo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose igize Akarere ka Musanze uko ari 15 bahigiye imbere ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’imbere y’abayobozi bose b’intara, aho buri wese yiyemeje kwesa uwo muhigo no gutwara icyo gikombe.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today, baravuga ko biteguye gufasha ubuyobozi kwesa uwo muhigo, baharanira kugira isuku ikwiye birinda n’amakimbirane mu miryango.

Abaturage baravuga ko biteguye gufasha ubuyobozi kwesa imihigo
Abaturage baravuga ko biteguye gufasha ubuyobozi kwesa imihigo

Isaac Ndungutse ati “Iki gikombe ni icyacu abo mu Murenge wa Cyuve. Ni byinshi twagiye tugeraho cyane cyane ku isuku, kandi n’amakimbirane mu muryango ari kugabanuka. Inzego zishinzwe umutekano zibidufashamo”.

Hitimana Hamudu wo mu Murenge wa Muhoza ati “Nta mpamvu n’imwe yabuza iki gikombe kujya mu Murenge wa Muhoza. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yaduhaye impanuro. Twabonye ko ikibazo cyo kudasezerana ku bashakanye gikomeye aho bikurura amakimbirane cyane cyane ajyanye n’imitungo, ibyo turabikemura nta kabuza igikombe ni icyacu.”

Ni umuhigo washimishije Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, aho yemeza ko mu gihe ba Gitifu b’imirenge bazaba baharanira kuwesa bazarushaho gukora cyane bityo n’Akarere ka Musanze kagatera imbere kandi kakaza ku mwanya mwiza mu mihigo yo ku rwego rw’igihugu.

Agira ati “Iriya mihigo ni iy’abaturage bose ba Musanze ntabwo ari iy’abayobozi b’imirenge gusa abaturage bagomba kugira ubayobora. Niba umurenge runaka bavuga bati iki gikombe turagishaka, iyo hari amarushanwa ntawe uharanira kujya inyuma, twebwe turahatanira kuba aba mbere uko turi 15. Nibigenda gutyo n’akarere tuzaba aba mbere. Ubushake burahari kandi twese twizeye kuzaba aba mbere”.

Guverineri Gatabazi yijeje abaturage umutekano usesuye
Guverineri Gatabazi yijeje abaturage umutekano usesuye

Mu kurushaho gutegura ishyirwa mu ngiro ry’uwo muhigo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yijeje abaturage n’abayobozi banyuranye mu nzego z’ibanze, umutekano usesuye mu ntara yose y’Amajyaruguru. Abasaba gukora cyane bakageza abaturage ku iterambere.

Ati “Uhereye mu Murenge wa Rushaki, Kaniga, Cyumba, Rubaya ugakomeza Bungwe, Gatebe, Kivuye, Butaro, Kinyababa, Cyanika, Kagogo, ubu uwo mupaka wose ufite umutekano. Imirenge yose y’Akarere ka Musanze ifite umutekano. Imirenge yose igize Intara y’Amajyaruguru ifite umutekano. Nta ntambara yadutera ubwoba dufite icyerekezo tujyamo. Dukore cyane duharanira iterambere ry’igihugu.

Insanganyamatsiko y’umwaka wa 2019 mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza iragira iti “Imiyoborere myiza, imiryango itekanye”.

Inzego z'umutekano nazo zitabiriye umuhango wo gutangiza ukwezi kw'imiyoborere
Inzego z’umutekano nazo zitabiriye umuhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere
Abagore ngo biteguye guhashya amakimbirane mu ngo zabo
Abagore ngo biteguye guhashya amakimbirane mu ngo zabo
Stade ubworoherane yari yuzuye
Stade ubworoherane yari yuzuye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka