Minisitiri Rwangombwa yagiranye ibiganiro na minisitiri ushinzwe ubutwererane n’iterambere mu Bubiligi

Minisitiri w’imali n’igenamigambi John Rwangombwa uri mu ruzinduko mu gihugu cy’Ububiligi, yaraye agiranye ikiganiro na mugenzi we Olivier Chastel, ushinzwe ubutwererane n’iterambere muri icyo gihugu.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Internet StarAfrica.com, mu kiganiro cyabo abo baminisitiri bombi babonye ko gahunda y’ubutwererane ibihugu byombi byihaye iri ku ntera ishimishije. Iyo gahunda yatangijwe mu kwezi kwa kane umwaka wa 2010 ikazageza muri 2014, yita cyane ku bintu bitatu by’ingenzi ari byo: ubuzima, ingufu no kwegereza ubuyobozi abaturage. Ibi bikaba ari byo ahanini bihurirwaho n’ibyo bihugu mu bikorwa byabo bitandukanye by’iterambere.

Inkunga y’Ububiligi mu iterambere yahawe u Rwanda iri hagati ya miliyoni 32.5 na miliyoni 50.5 z’amayero (Euros) kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2010 nk’uko byatangajwe na Bwana Olivier Chastel minisitiri w’ubutwererane n’iterambere mu gihugu cy’Ububiligi. Yakomeje avuga ko bafatanyije bagomba gushyiramo imbaraga kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Ati “tugomba koroherezanya mu bijyanye n’amategeko n’imikorere maze gahunda z’iterambere tukazigira izacu binyuze mu nzego zose z’ubuyobozi mu Rwanda. U Rwanda rwagaragaje imicungire myiza y’umutungo w’igihugu, akaba ari nayo mpamvu twabeguriye gushyira mu bikorwa iyo mishinga y’iterambere no gucunga ayo mafaranga tubaha bakanakomeza no gukorana n’abafatanyabikorwa mu gihugu hose. U Rwanda nicyo gihugu cya mbere dukorana aho ubutwererane bwacu bucungwa n’igihugu ubwacyo gifatanyije n’abo ibikorwa byacu bigirira akamaro.”

Abo baminisitiri bombi mu kiganiro cyabo bavuganye ku gikorwa cyo gushora imari mu Rwanda banemeranya ko ari ngombwa ko abikorera bakwiye kubishyiramo intego mu rwego rwo kongera ishoramari mu gihugu.

Anne Marie NIWEMWIZA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka