Menya bamwe mu bayobozi bahawe imyanya na Perezida Kagame

Ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 09 Werurwe 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize abayobozi mu myanya, aho Madamu Bakuramutsa Feza Urujeni, yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, naho Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Uhereye ibumoso, Dr.Jean Chrysostome Ngabitsinze, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Bakuramutsa Feza Urujeni wagizwe Umuyobozi w'Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Abbas Mukama wagizwe umuvunyi wungirije
Uhereye ibumoso, Dr.Jean Chrysostome Ngabitsinze, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Bakuramutsa Feza Urujeni wagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Abbas Mukama wagizwe umuvunyi wungirije

Byatangajwe binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard.

Perezida Kagame kandi yagize Bwana Mukama Abbas, Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira ruswa n’ibyaha bisa na yo, Madamu Uwingeneye Joyeuse, agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA).

Madamu Bakuramutsa Feza Urujeni wagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Yasimbuye Madamu Inès Mpambara uherutse kugirwa Minisiitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Mbere yo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Bakuramutsa yari Intumwa yungirije y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN).

Mbere yo guhabwa izo nshingano kandi, yabanje no kuba Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation.

Inès Mpambara uherutse kugirwa Minisitiri, yasimbuwe na Bakuramutsa Feza Urujeni ku buyobozi bw'Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
Inès Mpambara uherutse kugirwa Minisitiri, yasimbuwe na Bakuramutsa Feza Urujeni ku buyobozi bw’Ibiro bya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika

Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, we yari asanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yari Perezida wa Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC).

Dr. Ngabitsinze, afite impamyabumenyi ihanitse (PhD) mu bijyanye n’ubukungu mu buhinzi (Agricultural Economics), akaba yasimbuye Fulgence Nsengiyumva wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, ubu akaba asigaye ari Umusenateri.

Nsengiyumva Fulgence wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, ubu asigaye ari Senateri
Nsengiyumva Fulgence wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, ubu asigaye ari Senateri

Dr. Ngabitsinze kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bukungu.

Dr. Ngabitsinze yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko mu kwezi k’Ukwakira 2018, ari na bwo yahise atorerwa kuyobora Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta.

Mukama Abbas wagizwe Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ibyaha bya ruswa n’ibifitanye isano na yo, yabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 18.

Yasimbuye Clement Musangabatware, wari usanzwe muri izo nshingano.

Mu bandi bahawe imyanya harimo:

Abagize Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Aviation Company (RAC):

Bwana Niyonkuru Zephanie, Perezida

Madamu Umugwaneza Clementine, Visi Perezida

Lt Col Ndayishimiye Joseph, Ugize Inama y’ubutegetsi

Madamu Uwimbabazi Ines, Ugize Inama y’ubutegetsi

Bwana Kalisa Mihigo Thierry, Ugize Inama y’Ubutegetsi

Madamu Ngangure Diana, Ugize Inama y’ubutegetsi,

Bwana Izere Parfait, Ugize Inama y’Ubutegetsi

Abongerewe manda ku mwanya w’abagize Komite itoranya abakandida ku mwanya w’Ubukomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu:

Madamu Kayijire Agnès, Perezida;

Bwana Safari Emmanuel;

Madamu Ingabire Marie Immaculée;

Dr Muhire Yves;

Dr Kanani Jean Bosco Prince.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka