Mali: Moussa Traoré wahoze ari Perezida yitabye Imana

Amakuru yatangajwe n’umuryango w’uwahoze ari Perezida wa Mali Général Moussa Traoré aravuga ko yitabye Imana kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri 2020.

Moussa Traoré
Moussa Traoré

Traoré yavutse ku itariki ya 25 Nzeri 1936, akaba yarafashe ubutegetsi mu 1968 aza kubuhirikwaho muri Werurwe 1991.

Yaje gukatirwa igihano cy’urupfu ariko agikizwa n’imbabazi z’uwari Perezida Alpha Oumar Konaré muri 2002. Traoré apfuye yari asigaye yumvikana n’abanyapolitike muri Mali dore ko bazaga kumugisha inama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese dusaza,tukarwara kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 16-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka