Mali: Ibrahim Boubacar Keita uherutse guhirikwa ku butegetsi yitabye Imana

Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’umujyanama wa Ibrahim Boubacar Keita uherutse guhirikwa ku butegetsi bwa Mali, yatangaje ko uwo Ibrahim Boubacar Keita yitabye Imana, akaba yari afite imyaka 76 y’amavuko.

Ibrahim Boubacar Keita
Ibrahim Boubacar Keita

Ni amakuru uyu muvugizi yatangarije Ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) kuri iki Cyumweru tariki 16 Mutarama 2021, impamvu y’urupfu rwe ikaba itahise itangazwa.

Ibrahim Boubacar Keita benshi bakundaga kwita IBK, yayoboye Mali kuva mu kwezi kwa Cyenda 2013 kugeza mu kwa munani 2020. Mu gihe yayoboraga, ntiyorohewe n’imitwe yitwaje intwaro ya kislamu yahungabanyaga umutekano mu duce twinshi two hagati mu gihugu no mu majyaruguru, bituma abaturage binubira ubutegetsi bwe.

Yakuweho n’agatsiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi nyuma y’amzi menshi yari ashize abaturage bari mu myigaragambyo basaba ko ubutegetsi bwe bwavaho.

Umujyanama wa Ibrahim Boubacar Keita yatangaje ko yitabye Imana ari iwe mu rugo i Bamako mu murwa mukuru wa Mali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka