Madame Jeannette Kagame yasabye ko abagore bahabwa umwanya mu nzego zifata ibyemezo

Madame Jeannette Kagame yasabye Afurika n’Isi muri rusange guteza imbere abagore n’abakobwa mu buyobozi no mu nzego zifata ibyemezo.

Yabivugiye mu nama yo ku rwego rwo hejuru y’umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika (OAFLAD) yabereye i New York muri Amerika.

Mu ijambo rye, Madame Jeannette Kagame yavuze ko nta buryo bwa rusange bwatuma abagore bose n’abakobwa bajya mu buyobozi kuko bagira byinshi bibatandukanya.

Yavuze ko kugira ngo bajye mu buyobozi no mu nzego zifata ibyemezo bituruka ku mpamvu nyinshi zirimo imyigire yabo, ubushobozi mu mafaranga ndetse n’aho baba.

Mu zindi mpamvu yasobanuye zishobora gutuma abagore n’abakobwa bataboneka cyane mu buyobozi harimo imiterere ya sosiyete babamo ndetse n’imyumvire rimwe na rimwe ishingiye ku muco, kutagira amikoro n’ubumenyi buhagije.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko hakwiye kugira igikorwa kugira ngo ibibazo bituma abagore n’abakobwa bataboneka mu buyobozi ari benshi bikurweho.

Yagize ati “Tugomba gushyiraho ingamba zituma abagore n’abakobwa bigirira icyizere bakitabira kujya mu nzego z’ubuyobozi n’izifata ibyemezo.”

Ku rundi ruhande ariko, Madame Jeannette Kagame yavuze ko ari ngombwa ko n’abagabo bakangurirwa kumva ko abagore bafite uburenganzira bwo kujya mu nzego z’ubuyobozi n’izifata ibyemezo.

Ati “Uruhare rw’abagabo rurakenewe. Ntidushobora gukomeza gusaba abatotezwa kuba ari bo bonyine barwanya itotezwa. Kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe imiyoborere ihamye, inzego zikomeye ndetse n’amategeko asobanutse kandi akubahirizwa.”

Ahereye ku rugero rw’u Rwanda, Madame Jeannette Kagame yagaragaje ko ubushake bw’umukuru w’igihugu bwo kubakira ubushobozi abagore bugaragarira mu mubare w’abagore b’Abadepite bari mu nteko ishinga amategeko bangana na 61,3%.

Madame Jeannette Kagame yahamagariye abari muri iyo nama gufatanyiriza hamwe bagakuraho inzitizi zose zituma uburinganire n’ubwuzuzanye bwa nyabwo butagerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko Abagore nabo babona imyanya y’ubuyobozi.Nta kibazo kirimo kubera ko Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Urugero ni abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi kizababuza kubona ubuzima bw’iteka,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.

gatare yanditse ku itariki ya: 25-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka