Macky Sall yaganiriye na Perezida Kagame na Tshisekedi ku mubano w’u Rwanda na DR Congo
Perezida wa Senegal uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yashimiye Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Antoine Tshisekedi kubera ubushake bafite mu gukemura ibibazo binyuze mu bwumvikane.

Perezida wa Senegal Macky Sall, ku mugoroba tariki 30 Gicurasi 2022, yatangaje ko yagiranye ibiganiro kuri telefone n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanir Demokarasi ya Congo (DR Congo).
Yagize ati: "Ndashimira Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame ku biganiro twagiranye kuri telefone uyu munsi mu gushakira hamwe igisubizo ku bwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi, binyuze mu mahoro. Ndashishikariza Perezida wa Angola Lourenço ukuriye umuryango wa CIGL kongera imbaraga mu bikorwa by’ubuhuza."
Perezida Macky Sall abitangaje mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo utameze neza kuva mu kwezi kwa Gicurasi, umubano ukaba wararushijeho kutaba mwiza nyuma y’ibisasu byatewe mu Rwanda biturutse muri Congo. Ni ibisasu bikekwa ko byatewe n’ingabo za Congo zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR mu rugamba bahanganyemo n’abarwanyi b’umutwe wa M23.
Ni nyuma kandi y’uko u Rwanda rushinja Ingabo za DR Congo na FDLR gushimuta abasirikare b’u Rwanda, ariko Congo na yo igashinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, u Rwanda rwo rukabihakana.
Nyuma y’ibi birego hakomeje gututumba umwuka w’intambara hagati y’ibihugu byombi, ariko u Rwanda rugaragaza ko intambara atari cyo cyihutirwa mu gukemura ibibazo, ndetse u Rwanda rugasaba Congo ko yakemura ibibazo biri imbere mu baturage b’icyo gihugu kikareka kubyegeka ku Rwanda.
Je remercie les Pdts Tshisekedi et Kagame pour nos entretiens téléphoniques d’hier et aujourd’hui dans la quête d’une solution pacifique du différend entre la RDC et le Rwanda. J’encourage le Pdt Lourenço, Pdt de la CIGL à poursuivre ses efforts de médiation dans ce sens.
— Macky Sall (@Macky_Sall) May 30, 2022
Ohereza igitekerezo
|