Louise Mushikiwabo yanyuzwe n’uburyo yakiriwe na Papa Francis i Vatican

Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa yagiriraye uruzinduko i Vatican tariki 22 Ugushyingo 2021, rugamije kuganira ku mikoranire n’imigenderanire hagati ya OIF na Leta ya Vatican.

Papa Francis yakiriye Louise Mushikiwabo mu biro bye
Papa Francis yakiriye Louise Mushikiwabo mu biro bye

Mu gitambaro cy’umukara mu mutwe nk’uko bisanzwe ku muntu w’igitsina gore wese wakiriwe mu biro bya Papa, Louise Mushikiwabo yavuze ko yanyuzwe n’uburyo yakiranywe urugwiro n’uwo muyobozi wa Vatican akaba n’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

Ku rubuga rwa Twitter, Mushikiwabo yanditse ashimira cyane Papa Francis kubera umwanya yamuhaye, akanamugaragariza ukwiyoroshya, amwifuriza umugisha uturuka ku Mana.

Ati “Nzahora nzirikana Papa Francis ku bw’umwanya mwiza yangeneye turaganira, ni umuntu w’imico myiza kandi arangwa no kwiyoroshya mu buryo butangaje, Imana ikomeze kumuhundagazaho umugisha”.

N’ubwo atagaragaje ibyo baganiriye muri urwo ruzinduko, biravugwa ko Louise Mushikiwabo na Papa Francis baganiriye ku kamaro ko guhuza imbaraga hagati ya OIF na Vatican, mu mikoranire igamije gukemura ibibazo bikomeje kwibasira bimwe mu bihugu bigize uwo muryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka