Leta ya Qatar yemeje amasezerano yari yasinyweho n’u Rwanda

Leta ya Qatar yemeje amasezerano yasinyiwe mu Rwanda hagati y’ibihugu byombi, agamije imikoranire mu bijyanye n’ubukerarugendo, siporo n’ibindi mu rwego rwo gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ku cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, yagejeje kuri Guverinoma y’ u Rwanda inyandiko ikubiyemo ayo masezerano agamije imikoranire hagati y’u Rwanda na Qatar mu bijyanye n’ubukerarugendo, ubucuruzi, siporo n’ibindi.

Ayo masezerano yari yashyizweho umukono ku itariki 21 Mata uyu mwaka wa 2019, ubwo Umuyobozi wa Qatar yasuraga u Rwanda.

Ni amasezerano yitezweho kugurura amarembo y’ubufatanye n’amahirwe aza yiyongera ku mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Mu itangazo Guverinoma ya Qatar yashyize ahagaragara ku cyumweru, yemeje ayo masezerano yashyizweho umukono na Prezida w’u Rwanda Paul Kagame, ari kumwe na Amir wa Qatar.

Muri ayo masezerano, ajyanye na siporo na yo agomba kwemezwa n’ibihugu byombi.

Kugeza ubu mu bikorwa ibihugu byombi bifatanyamo, harimo ibijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, kurinda ishoramari rihuriweho n’ibihugu byombi, n’ubufatanye mu bucuruzi.

Hagati aho, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw Iterambere (RDB), Claire Akamanzi, yatangaje ko hataranozwa neza urwego rwo mu bukerarugendo n’ubucuruzi ibihugu byombi bizafatanyamo, ariko ko umunsi byanogejwe bizatangazwa mu gihe cya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira nyakubahwa President wa Repabulika ukomeje kugaragaza ubushake bwo kwagura amarebo adushakira ibyiza, natwe nkabanyanda nicyo gihe kugirango tubibyaze umusaruro.

Imana igye iguha umugisha itagabanyije nyakubahwa President wacu

Mugisha Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka