Kuyobora si bizinesi y’abayobizi, ni iy’abaturage_ Minisitiri Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, avuga ko amatora yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, atanga isomo ry’uko kuyobora atari “bizinesi” y’abayobozi ahubwo ari iy’abaturage”.

Minisitiri Mushikiwabo aganira n'abanyamakuru.
Minisitiri Mushikiwabo aganira n’abanyamakuru.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2016, cyari kigamije kuganira kuri politiki mpuzamahanga.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze kandi ko isomo aya matora yatanze cyane cyane ku banyapolitike ari ugutega amatwi abaturage.

Yagize ati “Isomo dukuyemo ni uko abanyapolitiki bagomba gutega amatwi abaturage kuko udasubiye hasi ntumenya icyo abaturage batekereza n’icyo bifuza.

Tugomba kumenya ko iyo abaturage bavuze baba bavuze, bityo ubuyobozi ntibugende bwikorera ibyabwo butagendeye ku bitekerezo by’abaturage”.

Avuga kandi ko u Rwanda rugendera ku nkingi ikomeye yo guha abaturage umwanya bagatanga ibitekerezo byabo kandi ngo bigira icyo bigeraho.

Ati “Twebwe nk’u Rwanda tugendera ku nkingi ikomeye yo kumva abaturage kugira ngo dukorane na bo kuko ari byo bitanga umusaruro mwiza.

Ku mwuka utari mwiza umaze igihe hagati y’u Rwanda n’u Burundi, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko nubwo ikibazo kimeze nk’icyacecetswe kigihari.

Iki kibazo ngo kigira ingaruka mbi ku baturage b’ibihugu byombi cyane cyane mu buhahirane.

kugira ngo gikemuke Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bisaba ibiganiro hagati y’impande zombi kuko u Burundi ubwabwo byabugora kugikemura.

Abanyamakuru bari benshi muri iki kiganiro
Abanyamakuru bari benshi muri iki kiganiro

Ku bijyanye n’imyitwarire y’u Bufaransa isa n’ubushotoranyi kubera ibibazo bimaze igihe cyane cyane bishamikiye ku ruhare rwabwo muri Jenoside, Minisitiri Mushikiwabo avuga ko “iyi mwitwarire aho bigeze itemewe mu Rwanda”.

Yongeraho ko u Rwanda rwakoze ibishoboka ngo umubano hagati y’ibihugu byombi ube mwiza ariko u Bufaransa ngo bukabigendamo biguruntege, ariko igihe kikaba kigeze kugira ngo Abanyarwanda bamaganire kure iyo myitwarirre y’Abafaransa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubushotoranyi mu bafaransa buri mu maraso yabo n indwara idakira (incurable)

Abdallah Mohamed yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

IYABA IBYO UVUGA ARIBYO USHYIRA MUBIKORWA BYARUSHAHO KUBA BYIZA.

KAMEGELI yanditse ku itariki ya: 11-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka