Komite Nyobozi ya FPR-Inkotanyi yize ku mibereho n’ubukungu by’u Rwanda
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023 i Rusororo ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-Inkotanyi, habereye inama ya Komite Nyobozi y’uyu muryango(NEC), ikaba yafashe imyanzuro ku mibereho n’ubukungu by’Igihugu.

Itangazo ryashyizwe ku rubuga X(rwahoze ari Twitter) rwa FPR-Inkotanyi rivuga ko iyi nama yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi Mukuru (Chairman) wa FPR-Inkotanyi, ari kumwe na Visi Perezida, Uwimana Consolée, Umunyamabanga Mukuru, Wellars Gasamagera hamwe n’Abakomiseri bakuru muri uyu muryango.
Ni inama yitabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego zitandukanye harimo n’abo mu rugaga rw’Abikorera(PSF), ikaba yibanze ku ngingo zijyanye n’imibereho n’ubukungu by’Igihugu.

Itangazo rigira riti "Iyi nama ya NEC yibanze ku ngingo z’ingenzi zigamije impinduka mu mibereho n’ubukungu by’u Rwanda."
Abitabiriye iyo nama bavuga kandi ko habayeho kwemeza igenamigambi ry’igihe gito ry’Umuryango FPR-Inkotanyi, hamwe no gutanga abakandida mu nzego z’lgihugu zigomba gutorerwa.


Ohereza igitekerezo
|