Komisiyo y’amatora yamenyekanishije igihe cy’amatora y’abayobozi b’Uturere

Komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje ko amatora y’abayobozi b’Uturere azaba tariki 19 Ugushyingo 2021.

Itangazo rya Komisiyo y’amatora rivuga ko gutegura ibikorwa by’amatora no gushaka ingengo y’imari byatangiye tariki 2 Nzeri kugera tariki 23 Ugushyingo 2021.

Ibikorwa byo kwakira ubusabe bw’abashaka kujya mu nama njyanama y’akarere bizatangira tariki 11 kugera tariki 20 Ukwakira 2021.

Tariki 23 Ukwakira 2021 hazaba amatora ya komite y’umudugudu, naho tariki 30 Ukwakira hatorwe biro y’inama njyanama y’akagari.

Tariki 13 Ugushyingo nibwo hazaba amatora y’abajyanama b’akarere naho tariki 19 hatorwe komite nyobozi z’uturere.

Komisiyo y’amatora mu Rwanda ivuga ko tariki 26 Ugushyingo hazaba hamaze gutangazwa ibyavuye mu matora mu Turere, mu Ntara no ku rwego rw’igihugu.

Iteka rya Minisitiri rimenyesha isubukurwa ry’amatora ryatangajwe na
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 01 Nzeri 2021 imaze kubisuzuma no
kubyemeza yategetse isubukurwa ry’amatora akurikira ayari yarasubitswe kubera inzitizi ntarengwa y’ubukana bw’icyorezo cya COVID-19.

Inama y’abaminisitiri yategetse ko haba itora ry’abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu, urw’Akagari, urw’Umurenge n’urw’Akarere.

Yasabye ko haba Itora ry’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore, iry’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’iry’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu nzego z’imitegekere y’Igihugu.

Iyo nama yasabye ko ibikorwa by’amatora bitangira muri Nzeri 2021 hakurikijwe gahunda y’amatora ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka