Kim Jong Un yasabye imbabazi nyuma yo kwica umuyobozi muri Koreya y’Amajyepfo

Perezida wa Koreya ya ruguru Kim jong Un yatunguranye asaba imbabazi nyuma yo kwica umuyobozi wo muri Koreya y’Epfo bakanamutwika.

Perezida Kim Jong Un yavuze ko ibyabaye bitakagombye kubaho
Perezida Kim Jong Un yavuze ko ibyabaye bitakagombye kubaho

Ibi ni ibyatangaje n’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo buvuga ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un yasabye imbabazi zidasanzwe ku iyicwa ry’umuyobozi wa Koreya y’Epfo.

Bivugwa ko Bwana Kim Jong Un yabwiye mugenzi we wo muri Koreya y’Epfo Moon Jae-in ko ibyabaye bitagombaga kubaho.

Koreya y’Epfo yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 47 bivugwa ko yashakaga guhungira muri Koreya ya Ruguru ubwo yafatwaga n’ ingabo zicunga umutekano wo mu mazi y’Amajyaruguru ya Koreya ya ruguru.

Ngo baramurashe baramwica bahita banatwika umurambo we, nk’uko Koreya y’Epfo ibitangaza.

Umupaka uhuza Koreya zombi urinzwe ku buryo bukomeye n’abo mu nzego z’umutekano benshi, kandi bivugwa ko Koreya y’ Amajyaruguru yashyizeho amabwiriza na politiki yo ‘Kurasa no Kwica’ kugira ngo Coronavirus itinjira mu gihugu.

Gusaba imbabazi byaje mu ibaruwa yoherereje Perezida Moon Jae in wa Koreya y’Epfo kandi yemera ko ibyabaye bitagombaga kubaho nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida byitwa "Blue House".

Bwana Kim yavuze ko yumva ababajwe cyane no "gutenguha" Bwana Moon ndetse n’abaturage ba Koreya y’Epfo, nk’uko Blue House yabitangaje.

Koreya y’Amajyaruguru kandi yahaye iy’Amajyepfo ibisubizo by’iperereza ryakozwe kuri iki kibazo. Umuyobozi ushinzwe umutekano w’igihugu cya Koreya y’Epfo, Suh Hoon, yatangaje ko amasasu arenga 10 yarashwe kuri uyu mugabo, nyuma y’uko yinjiye mu mazi ya Koreya ya Ruguru nyuma akananirwa kwerekana umwirondoro we, ahubwo akagerageza guhunga, bituma yicwa.

Koreya ya Ruguru yasobanuye ko itatwitse umubiri w’uyu mugabo w’umuyobozi muri Koreya y’Epfo ahubwo ko umurambo we wari ku bikoresho bireremba mu mazi ngo byari bimutwaye.

Bwana Suh yagize ati: "Nyuma yo kubaza Ingabo ntizashoboye kumenya uwakoze icyaha kitamenyekanye gishobora gusanishwa no kwambuka umupaka w’ikindi gihugu nta ruhushya, nibwo yarashwe umubiri we uratwikwa. Ibi ni itegeko ridasanzwe rya Leta ya Koreya ya Ruguru; mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus mu gihugu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka