Kenya igiye kongera gufungura Ambasade muri Somalia

Ibyo byatangajwe n’abayobozi ba Kenya basubiza ibyari byifujwe na Somalia nk’igihugu cy’igituranyi cya Kenya, kugira ngo bigarure umubano mwiza mu bya Politiki hagati y’ibyo bihugu byombi.

Umubano w'ibihugu byombi uragana aheza
Umubano w’ibihugu byombi uragana aheza

Hagati muri uku kwezi kwa Kamena nibwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Somalia yandikiye ibaruwa mugenzi we wa Kenya, amubwira ko byaba byiza bongeye gufungura Ambasade yabo i Mogadishu muri Somalia.

Ambasade ya Kenya muri Somalia yafunzwe guhera mu kwezi k’Ukuboza 2020, bikozwe na Somalia nyuma y’uko ibihugu byombi byari bihagaritse umubano mu bya politiki. Icyo gihe Somalia yavugaga ko Kenya yavogereye ubusugire bwayo. Nyuma y’icyo cyemezo, Ambasaderi wa Kenya muri Somalia yarirukanywe mu gihe Ambasaderi wa Somalia muri Kenya na we yahise ahamagazwa.

Mu ibaruwa Minisitiri wa Kenya w’ububanyi n’amahanga aherutse gushyira ku rubuga rwe rwa Twitter, yatangaje ko "Guverinoma ya Kenya yakiriye neza icyifuzo cya Somalia cyo kongera kugarura umubano mu bya politiki hagati ya Somalia na Kenya".

Yongeyeho ko Guverinoma ya Kenya izakurikizaho kongera gufungura Ambasade yayo i Mogadishu vuba bishoboka, ndetse anaboneraho umwanya wo gutumira Ambasaderi wa Somalia kugira ngo na we agaruke i Nairobi.

Tariki 5 Gicurasi 2021, nibwo Guverinoma ya Somalia yatangaje ko igiye kugarura umubano mwiza hagati yayo na Kenya. Icyo gihe abayobozi batangaje ko babyumvise, kandi bafite amatsiko yo kureba ikizakurikira kuri ibyo Abayobozi ba Somalia bari batangaje.

Ubusanzwe Somalia ishinja Kenya kuba yinjira mu miyoborere yayo, mu gihe Kenya yo ishinja Mogadishu kuba ihora ishaka uwo yegekaho ibibazo byayo by’imbere mu gihugu. Ikindi kibazo cyakunze kugonganisha ibyo bihugu byombi, ni ikibazo cy’umupaka mu nyanja y’u Buhinde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka