Kanye West yavuze ko aziyamamariza kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika

Umuhanzi Kanye Omari West wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu aho azaba ahanganye na Donald Trump uyobora Amerika muri iki gihe.

Kanye West
Kanye West

Kanye West yanditse kuri Twitter ati “Ubu iki ni cyo gihe cyo kugera ku masezerano ya Amerika, twizera Imana, tugahuza icyerekezo no kubaka ejo hazaza. Nziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika.”

Kanye West yanditse ibi nyuma y’iminsi mike asohoye umuzingo w’indirimbo (Album) yise igihugu cy’Imana (God’s country).

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Kanye West akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 29. Abafana be bahise batangiye kumwereka ko bamushyigikiye muri uwo mushinga wo kwiyamamariza kuba Perezida.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mezi ane ari imbere, ariko uyu muhanzi ntabwo ariyandikisha ngo akore ibisabwa kugira ngo yemererwe kwiyamamaza.

Si ubwa mbere Kanye West avuze ko aziyamamariza kuba Perezida kuko muri 2015, yavuze ko agiye kwiyamamaza ariko mu birori yahawemo igihembo cya MTV video music awards avuga ko aziyamamaza mu matora yo muri 2020. Icyakora muri Mutarama 2019, Kanye West yari yavuze ko 2024 ari wo mwaka mwiza wo kwiyamamaza.

Mu myaka yashize Kanye West yagiye atakaza abafana bitewe n’uko yari ashyigikiye Perezida Donald Trump.

Kanye West wamenyekanye mu njyana ya Hip-Hop akaza no kuba rwiyemezamirimo w’umuherwe mu gucuruza inkweto n’imyenda, yatanze miliyoni ebyiri z’Amadolari mu gushyigikira umuryango wa George Floyd, umwirabura wishwe n’umupolisi bigateza imyigaragambyo hirya no hino ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niba kanye west afite abafana bamukanda nagerageze amatora

Alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

biratangaje cyane ariko uyumugabo west njye mfite icyizere yuko aazatsinda amatora

niyodushima gad yanditse ku itariki ya: 6-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka