
Ni icyemezo atangaje mu gihe habura amezi ane ngo Abanyamerika bitabire amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2024.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, kuri uyu wa 21 Nyakanga 2024, Perezida Biden yagaragaje ko mu myaka amaze ayobora Amerika hari byinshi byakozwe, ati: “Mu myaka itatu n’igice ishize, twateye imbere cyane nk’igihugu. Muri iki gihe, Amerika ifite ubukungu bukomeye ku isi. Twashoye amateka mu kubaka Igihugu cyacu, mu kugabanya ibiciro by’ibiyobyabwenge byafatwaga n’abageze mu zabukuru, no kwagura ubuvuzi buhendutse ku mubare w’Abanyamerika. twashyizeho Umugore wa mbere wumwirabura w’Umunyamerika mu rukiko rw’ikirenga. Nta na rimwe Amerika yigeze ihagarara neza mu kuyobora kurenza uko bimeze muri iki gihe”.
Biden uyobora Amerika yakomeje agira ati: “byari ibyagaciro mu buzima bwanjye kubakorera nka Perezida w’Amerika, nubwo mu intego nari mfite kwari ukuyobora nanone iki gihugu, ndizera ko ibi nkoze biri mu nyungu z’ishyaka ryanjye ndetse n’Igihugu, kuri njye guhaguruka nkita ku inshingano zanjye nka Perezida mu gihe nsigaje ku buyobozi, kandi abaturage b’Amerika muri iki cyumweru nzagira icyo mbabwira mu buryo bwimbitse kuri iki cyemezo nafashe”.
Icyemezo cya Perezida Joe Biden kigiye ahagaragara nyuma y’uko abayobozi batandukanye muri Amerika bari bamaze iminsi bamugira inama ko akwiye kuva mu bikorwa byo kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.
Aba barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Johnson, yasabye ko Joe Biden akurwa ku mwanya wo kuyobora iki gihugu, kubera izabukuru.
Mike Johnson usanzwe ubarizwa mu ishyaka ry’aba-républicains, yavuze ko Joe Biden, yagaragaje intege nke ubwo yari mu kiganiro mpaka aherutse guhuriramo na Donald Trump wigeze kuyobora Amerika ari na we yasimbuye muri uyu mwanya.
Muri iki kiganiro Joe Biden yagaragaje guhuzagurika haba mu mvugo no mu bitekerezo, ibyatumye benshi bimeza ko ari ingaruka z’izabukuru.

Mike Johnson yavuze ko nawe iyo aza kuba ari umu-démocrates, yari guterwa impungenge n’imyitwarire ya Joe Biden.
Hari kandi Aba-Démocrates 35 bari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika basabye Perezida Joe Biden guhara kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, agasimburwa na Visi Perezida Kamala Harris.
Muri aba bayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi harimo abagera kuri 13 bafashe icyemezo cyo gusaba Perezida Biden kuva muri iri hatana ku wa 19 Nyakanga 2024, biganjemo aba hafi ya Nancy Pelosi wabaye Perezida w’Inteko.
Abasenateri bane bo muri iri shyaka ni bo bamaze gusaba Perezida kuva muri iri hatana, aribo Sherrod Brown ushaka kongera guhagararira Leta ya Ohio mu Nteko, Peter Welch wo muri Vermont, Martin Heinrich wo muri New Mexico na John Tester wo muri Montana.
Senateri Brown yagize ati: “Ndemeranya n’abo muri Ohio benshi bangejejeho ibitekerezo. Muri ibi bihe bikomeye, dukwiye kwibanda kuri ibi bibazo bikomeye. Ntekereza ko Perezida akwiye guhagarika ihatana”.
Abavuga rikumvikana mu ishyaka ry’Aba-Démocrates basabye Perezida Biden kwikura mu ihatana nyuma y’aho Donald Trump amutsindiye mu kiganiro mpaka cyabereye kuri televiziyo CNN tariki ya 28 Kamena 2024.
Ohereza igitekerezo
|
Munyoherere ze amakuru yimikino