Itangwa ry’amasoko ya Leta muri Afurika rigiye kwibanda ku bikorerwa imbere muri buri gihugu
Ibigo bishinzwe amasoko ya Leta muri Afurika(APPN) byemeranyijwe ko itangwa ry’amasoko ya Leta rigiye kwibanda ku bikorerwa imbere mu gihugu, kubera impamvu zitandukanye zirimo iyo gusigasira agaciro k’ifaranga gatakarira mu gutumiza ibintu hanze y’Igihugu.
Raporo y’ukwezi kwa Nzeri 2024 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR), igaragaza ko u Rwanda rwahombye Amadolari ya Amerika angana na miliyoni 338.68(US$) mu kugura ibintu hanze yarwo, akaba arenga Amafaranga y’u Rwanda miliyari 470(Frw).
Iki cyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga cyabayeho nyuma y’uko u Rwanda rutumije hanze muri uko kwezi kwa Nzeri, ibicuruzwa bifite agaciro k’Amadolari ya Amerika miliyoni 642.09, mu gihe ibyo rwoherejeyo byari bifite agaciro ka miliyoni 303.42 z’Amadolari ya Amerika.
Icyakora ijanisha rya buri mwaka ry’iki cyuho(igihombo) hagati y’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo, ngo ryagabanutse ku rugero rwa 12.27% ugereranyije umwaka wa 2024 n’uwa 2023, nk’uko NISR ikomeza ibigaragaza.
Kuba Leta z’ibihugu bya Afurika zihomba akayabo k’amafaranga mu kugura ibintu hanze bidafite ireme, biza ari umwanda uhumanya ibidukikije, ayo mafaranga yagombye kuguma mu gihugu agateza imbere abagituye, byahaye APPN ingingo zikomeye zo kuganiraho mu nama yabereye i Kigali.
Iri huriro ryitwa African Public Procurement Network(APPN) rigizwe n’ibigo byo mu bihugu 44 bya Afurika, rimaze iminsi itatu i Kigali(kuva tariki 12-14 Ugushyingo 2024) mu nama ngarukamwaka ya 4, yigaga ku ruhare rw’amasoko ya Leta mu iterambere rirambye ry’uyu mugabane.
Kuzamura ubukungu n’imibereho myiza
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Amasoko ya Leta(RPPA), Joyeuse Uwingeneye, akaba ari we wari umaze umwaka ari Perezida wa APPN, avuga ko icyuho cy’ibitumizwa hanze byinshi kurusha ibyoherezwayo, ari cyo gituma ifaranga ry’Igihugu ritakaza agaciro.
Uwingeneye agira ati "Turi gutanga amasoko ariko agamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bivuze ngo turi kwirinda kuzana ibintu bivuye hanze, kuko agaciro k’ifaranga gatakarira mu kugura ibintu bivuye hanze."
"Usanga Leta itanga amafaranga ariko turi kuyohereza hanze, abasigaye imbere mu gihugu ya mirimo ntayo bazahanga, ndetse n’ibigo by’abikorera ntabwo bizigera bikura, turi gushakira akazi urubyiruko n’abagore, turashaka ko ibidukikije bibungabungwa, ubukungu bugatera imbere", Uwingeneye.
Uyu Muyobozi wa APPN avuga ko itangwa ry’amasoko ya Leta rigomba kuzamura Umusaruro mbumbe w’Igihugu kuva kuri 13% ririho kugeza ubu, ari na yo ntego APPN yihaye mu kubaka ubudahangarwa(resilience) bw’ubukungu.
Kurengera ibidukikije
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amasoko ya Leta muri Togo, Aftar Touré Morou, akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa APPN, avuga ko iri Huriro ryabaye uburyo bwo gusangira ubunararibonye ku bisubizo by’iterambere rirambye muri Afurika.
Touré na Uwingeneye bavuga ko uyu mugabane udakwiye kuba ikimoteri cy’ibintu biza bishaje n’ibidafite ireme, bizanwa n’ubwato hamwe n’indege zikoresha ingufu zihumanya ikirere, kandi bigatangwaho amafaranga menshi.
Umushoramari mu bwubatsi, Sadate Munyakazi, umaze imyaka 18 apiganira amasoko ya Leta mu Rwanda, yitabiriye Ihuriro rya Kane rya APPN kugira ngo yumve uko agomba kugendera mu murongo w’iryo huriro, rivuga ko umushoramari uzatsindira isoko ari uwabanje kugaragaza uburyo azarengera ibidukikije.
Munyakazi agira ati "Imirimo y’ubwubatsi guhera ku gucukura, ni ukubangamira ibidukikije, isima ubwayo ibangamira ibidukikije, kubona za ’fer à beton’ ni ibidukikije biba byangiritse, ariko rero natwe twamenye ko nurangiza kubaka ruhurura uzayikikiza ibiti n’ibindi bimera."
Politiki nshya y’u Rwanda igenga itangwa ry’amasoko ya Leta
Mu Ihuriro rya Kane rya APPN i Kigali, u Rwanda rwaboneyeho kumurika
Politiki yarwo yo gutanga amasoko mu buryo burambye (yitwa Sustainable Public Procurement Policy Framework/SPP), ikubiyemo uburyo bw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rwo gukorera mu mucyo ku bapiganira amasoko ya Leta.
Iyi politiki kandi igamije kugenzura ko abashyira mu bikorwa imishinga ya Leta bita ku mibereho myiza y’abaturage, hamwe no kureba niba hatatanzwe isoko kuri serivisi n’ibintu byangiza ibidukikije.
Ohereza igitekerezo
|