Ishyaka Green Party risanga hari ibikwiye guhinduka mu migendekere y’amatora mu Rwanda

Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (The Democratic Green Party of Rwanda) baherutse guhurira mu biganiro ku bijyanye n’impinduka basanga zikwiye kubaho mu bijyanye n’uko amatora akorwa mu Rwanda.

Babiganiriyeho mu gihe mu Rwanda hategerejwe amatora y’inzego z’ibanze yagombaga kuba mu minsi ishize ariko agasubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Ni mu gihe kandi mu myaka ibarirwa muri ibiri iri imbere mu Rwanda hazaba amatora y’Abadepite, naho mu myaka itatu iri imbere hakazaba amatora ya Perezida wa Repubulika.

Mu gihe rero hari iyo myiteguro yose, ngo basanze bagomba guhura bakarebera hamwe ibinoze bakabikomeza, ariko ibitanoze bagaharanira ko byahinduka.

Umuyobozi mukuru w' Ishyaka Green Party, Depite Frank Habineza
Umuyobozi mukuru w’ Ishyaka Green Party, Depite Frank Habineza

Bahereye ku matora y’inzego z’ibanze, basanga hari ibikwiye guhinduka nk’uko Umuyobozi mukuru w’ Ishyaka Green Party, Depite Frank Habineza yabisobanuye.
Yagize ati “Turifuza ko amatora yo mu nzego z’ibanze yazajya aba hashingiwe ku mitwe ya Politiki atari ugushingira ku muntu ku giti cye. Kuko nk’uko twabivuze ubushize, abantu bitoza ku giti cyabo ariko bikarangira babaye ab’imitwe runaka ya Politiki kandi bakanayihagararira mu nzego batowemo haba mu Karere, mu Murenge n’ahandi.”

Ati “Mu itegeko rigenga amatora nk’uko dufitemo ingingo ivuga ko mu nzego zose zatowe habamo 30% by’abagore, nibura mu nzego zose zatowe habonekemo imitwe ya Politiki itandukanye nk’uko yemewe mu Rwanda. Iyo mitwe ya Politiki izajye ihagararirwa haba muri za njyanama z’utugari, njyanama z’imirenge n’iz’uturere hose imitwe ya Politiki ibe ihagarariwe bishingiye ku itegeko kugira ngo ibitekerezo byayo na byo bigaragare mu gufata ibyemezo.”

Dr Frank Habineza asaba kandi ko abayobozi batowe bakwiye gushyira inyungu z’Igihugu n’iz’abaturage imbere y’inyungu z’imitwe ya Politiki.

Naho ku bijyanye n’amatora y’Abadepite, Dr Frank Habineza asanga hari ibikwiye guhinduka. Urugero ni nk’aho Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 rivuga ko kugira ngo ishyaka rya Politiki ribone umwanya mu nteko ari uko riba ryabonye nibura 5% y’amajwi yose, icyo gihe hakaba harimo Abadepite batatu.

Iri tegeko kandi rinavuga ibi ku mukandida wigenga usabwa na we kugira amajwi angana n’atanu ku ijana (5%), ibi bikaba ngo byararemereye abakandida bigenga, dore ko kuva itegeko ryashyirwaho nta mukandida n’umwe wigenga wari winjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Benshi baragerageje birabananira, niba rero bidashoboka tubihindure, abakandida bigenga tubemerere bave kuri 5% bajye kuri 2%.”

Ikindi asaba ni uko umubare w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko wakwiyongera kuko ngo abatora na bo biyongereye.

Ati “Abaturage batoraga muri 2003 bari miliyoni enye cyangwa munsi yazo. Abatoye ejobundi mu matora y’ubushize bagera muri miliyoni hafi umunani, bivuze ko bikubye kabiri, ndetse n’abaturage ubwabo bariyongereye. Nsanga rero kugira ngo Abanyarwanda bahagararirwe neza, ni uko n’umubare w’Abadepite na wo wakwiyongera mu Nteko, nibura bakaba nk’ijana, ntabwo tuvuze ngo bikube kabiri nk’uko abaturage bikubye kabiri kuko hari ikibazo cy’ingengo y’imari y’igihugu ishobora kuba idahagije neza.”

Mu bindi bifuza ngo ni uko abanyamakuru bakwemererwa gutangaza amajwi uko aba arimo kubarurwa mu gace baherereyemo, badategereje gutangaza ibiza gutangazwa ku rwego rwo hejuru na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Ati “Ni ukuvuga ko umunyamakuru atemerewe gutangaza ibyo yabonye, ahubwo atangaza ibyo yabwiwe, ibyo rero bibangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru.”

Basaba na none ko imitwe ya Politiki yose yakwibona muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora, kuko ngo kuba iyo mitwe idahagarariwe muri iyo Komisiyo bituma abayigize batagira uruhare mu gushyiraho amategeko agenga amatora abereye imitwe yose ya Politiki.

Kugeza ubu imitwe ya Politiki yemewe mu gihugu ni 11 ari yo: Umuryango FPR- INKOTANYI, Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (P.L), Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (U.D.P.R), Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (P.D.I), Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (P.S.D), Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane (P.P.C), Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (P.D.C), Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda (P.S.R), Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere (P.S.P), Ishyaka P.S. Imberakuri, n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (D.G.P.R).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Dr ibyo uvuga ni ukuri ariko icyo numva cyakwiyongeraho aruko byibura akarere kajya kagira Depute witorewe n’abaturage aho gutora liste gusa kuko umuntu iyo atorewe kuri liste yiyumvisha ko yazamutse ku itike y’umutwe wa politiki gusa ntahe agaciro abaturage kandi nujya no kureba uzasanga bagaruka kureba abaturage iyo hari igikorwa cy’umutwe wa politiki aturukamo. Mbere na mbere inyungu z’igihugu,Umuturage hanyuma umutwe wa Polilitiki.

Nkusi yanditse ku itariki ya: 31-05-2021  →  Musubize

Ngo arasaba ko umubare waba dépité wakwiyongera!!ubwo ashaka kongera umubare wabishyaka rye abo dutora se bo babahe ko duheruka,tubatora kandi ngo ali intumva za rubanza . ahubwo babagabanye

lg yanditse ku itariki ya: 30-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka