Intumwa z’u Rwanda zageze muri Uganda mu biganiro bihuza ibihugu byombi (Amafoto)

Intumwa z’u Rwanda zirangajwe imbere na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, zageze muri Uganda aho zitabiriye ibiganiro bihuza u Rwanda na Uganda, ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ikubiye mu masezerano ya Luanda muri Angola.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherekejwe na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Gen. Patrick Nyamvumba na Gen. Maj Joseph Nzabamwita , Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS).

Intumwa zihagarariye u Rwanda zerekeje muri Uganda mu biganiro birebera hamwe aho imyanzuro y’amasezerano ya Luanda ndetse n’imyanzuro y’inama ya mbere yabereye i Kigali igeze yubahirizwa.

Iyi nama ni iya kabiri igiye kuba nyuma y’amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola muri Kanama uyu mwaka. Ni amasezerano yari agamije kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda no mu karere ibyo bihugu biherereyemo.

Iyi nama ya kabiri ibaye nyuma y’igihe kinini yari imaze itegerejwe kuko yagombaga kuba mu Kwakira 2019, nyuma y’iminsi 30 ikurikira inama ya mbere yabereye i Kigali muri Nzeri 2019.

Kugeza ubu umubano w’ibihugu byombi uracyarimo agatotsi n’ubwo ibihugu byombi mu nama yabereye i Kigali byari byemeranyijwe kurangiza ibibazo biri hagati yabyo no kubahiriza ibikubiye mu myanzuro y’i Luanda.

U Rwanda rushinja Uganda gukomeza gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, by’umwihariko umutwe wa RNC. Hari kandi Abanyarwanda benshi bakomeje gukorerwa iyicarubozo muri Uganda, aho bafatwa bagafungwa mu buryo budakurikije amategeko.

Igihugu cya Uganda gishinjwa kuba abo Banyarwanda kitabarekura cyangwa se ngo kibajyane mu nkiko kibaburanishe ku byaha kibashinja, ahubwo kikabambura ibyabo nyuma yo kubahohotera.

Usibye intumwa z’u Rwanda na Uganda, biteganyijwe ko iyi nama yitabirwa n’intumwa zo mu bihugu bya Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibyo bihugu bikaba byaragize uruhare mu guhuza u Rwanda na Uganda mu gihe cyo gusinya ayo masezerano.

Amafoto: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka