Ingabire Victoire si impirimbanyi ya Demokarasi, ni umunyabyaha utarihannye - Yolande Makolo
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasubije bimwe ku bikomeje kwandikwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga, bivuga ko Ingabire Victoire ari umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse ko Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo guhanagurwaho ubusembwa.
Ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024 nibwo Urukiko rwafashe umwanzuro wo kwanga kwakira no gusuzuma ikirego cya Victoire Ingabire gisaba guhanagurwaho ubusembwa, ibyari kumuha uburenganzira bwo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora yo muri Nyakanga 2024.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije kuri X, yasubije bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga bikomeje kwandika ko inkiko zo mu Rwanda zanze ko Ingabire Victoire, umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, ahanagurwaho ubusembwa.
Yavuze ko Ingabire atari umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda cyangwa se impirimbanyi ya Demokarasi, ahubwo ko yacuze umugambi wo guhirika Guverinoma no kugerageza kugarura amacakubiri mu Rwanda.
Ubwo yasubizaga inkuru y’ikinyamakuru cya The Guardian, Yolande Makolo yagize ati: "Victoire Ingabire ntabwo ari umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa ngo aharanire Demokarasi. Ni umunyabyaha utarihannye wahamwe n’icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi akoresheje inzira z’urugomo, no gushaka kwimika amacakubiri ashingiye ku moko mu Rwanda."
Yolande Makolo, mu bundi butumwa yashyize kuri X, yagaragaje ko kuba urukiko Rukuru rwaratesheje agaciro ubusabe bwa Ingabire bwo guhanagurwaho ubusembwa, bijyana no kuba mu Rwanda harimitswe ihame ryo gukurikiza amategeko kuko yahamijwe ibyaha bikomeye.
Yagize ati: "Mu Rwanda, dukurikiza amategeko. Victoire Ingabire yashinjwaga kandi ahamwa n’ibyaha bikomeye. Na none kandi, ubutabera bw’u Rwanda bwafashe icyemezo ku rubanza rwe."
Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yanenze itangazamakuru rukomeje kurengera Ingabire Victoire, avuga ko nta handi itangazamakuru ryakabaye ryita ku mugizi wa nabi utarigeze yihana ngo yicuze.
Ingabire yasabye Urukiko Rukuru gukurirwaho ubusembwa kuko yafunzwe nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 mu rubanza rwaciwe tariki ya 12 Ukuboza 2013, nyuma y’uko ahamijwe icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwamamaza nkana ibihuha.
Mu 2018, nibwo yarekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame asaba ko yakurirwaho ubusembwa kugira ngo abashe gukomeza imirimo ye ya Politiki, gusa Urukiko rwanze ubu busabe kubera ko igihe Ingabire Victoire yatangiye ikirego kinyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko.
Urukiko Rukuru rwa Kigali rusanga kuba hari ibyo yategetswe kubahiriza n’iteka rya Perezida kandi bikaba bitararangira, adakwiriye guhabwa ihanagurabusembwa.
Rwagaragaje ko agomba kubanza kwikiranura n’ibyo asabwa n’Iteka rya Perezida mbere yo gusaba guhanagurwaho ubusembwa rugasanga igihe cyakurikizwa cyo gusaba guhanagurwaho ubusembwa ari ugutegereza imyaka itanu nyuma yo gusoza igihe cy’igifungo yari yarakatiwe.
Ohereza igitekerezo
|