Inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yongeye gusubikwa

Inama idasanzwe ya 18 yagombaga guhuza abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), yongeye gusubikwa.

Iyo nama yagombaga kuba kuri uyu wagatatu tariki 15 Mata 2020, abakuru b’ibihugu baganira ku ngamba ibihugu by’akarere bifite mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ni inama yagombaga kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga rya ‘videoconference’, ariko yasubitswe ku munota wa nyuma bisabwe na Repubulika ya Sudan y’Epfo, nk’uko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Libérat Mfumukeko yabitangaje abinyujije kuri Twitter.

Mfumukeko yatangaje ko indi tariki inama izaberaho izatangazwa nyuma.

Iyo nama yasubitswe mu gihe imibare y’abarwara COVID-19 igenda yiyongera mu bihugu bigize uyu muryango. Imibare yo kugeza kuri uyu wa gatatu tariki 15 Mata 2020, igaragaza ko u Burundi bumaze kugira abarwayi batanu, Kenya 216, u Rwanda 134, Sudani y’Epfo bane, Tanzania 53, na Uganda 55.

Iyi nama yagombaga no kwiga ku ngengo y’imari y’uwo muryango, ndetse n’ingaruka COVID-19 izagira ku bukungu n’imibereho by’abaturage b’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka