Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile bashyigikiye igitekerezo cyo guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite

Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (National Consultative Forum of Political Organizations - NFPO) na Sosiyete Sivile, yakiriye neza igitekerezo cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) cyo guhuza amatora ya Perezida wa Repubulika ataha, n’ay’Abadepite.

Guhuza amatora ya Perezida n'ay'Abadepite bizagabanya ingengo y'imari yakoreshwaga muri ayo matora yombi
Guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite bizagabanya ingengo y’imari yakoreshwaga muri ayo matora yombi

Icyo gitekerezo cyatangajwe na Hon. Oda Gasinzigwa, mu mu minsi ishize nyuma yo kurahirira kuyobora NEC, asimbuye Prof. Kalisa Mbanda witabye Imana tariki 13 Mutarama 2023.

Uwanyirigira Gloriose, umuvugizi w’iryo huriro rya NFPO akaba n’umunyamuryango w’Ishyaka riharanira Demukarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko bashyigikiye uyu mushinga wa NEC kuko uretse kuba ufite akamaro ku gihugu , ufite n’akamaro ku mashyaka ya Politiki.

Yagize ati “By’umwihariko ku bijyanye n’ingengo y’imari n’igihe abanyamuryango b’imitwe ya Politiki bakoreshaga mu gihe cy’amatora, bizagabanuka”.

Naho Umuyobozi w’Urubuga rwa Sosiyete Sivile mu Rwanda, Nkurunziza Ryarasa Joseph, yavuze ko uwo mushinga ari mwiza, na cyane ko igihugu kikigahanye n’ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Ryarasa na we yagaragaje ko amatora ya Perezida wa Repubulika nabera rimwe n’ay’Abadepite bizagabanya amafaranga yakoreshwaga, ariko n’umubare w’abantu bakoreshwaga ukagabanuka yaba kuri Leta no ku mitwe ya Politiki.

Ryarasa yongeyeho ko “Uwo mushinga uzanorohereza abatora, kuko igihe n’ingendo bakoraga na byo bizagabanuka”.

Uwo muyobozi yavuze ko icyo bisaba gusa, ari ukuvugurura Itegeko Nshinga, ubundi amatora akaba yahuzwa, kandi ko igikorwa nk’icyo gisanzwe gikorwa mu bihugu nka Uganda na Kenya.

Depite Mukabunani Christine wo muri PS Imberakuri yavuze ko ashyigikiye igitekerezo cyo kuba amatora yahuzwa kuko byafasha mu kugabanya ingengo y’imari yakoreshwaga. Ariko ko bigomba gukorwa mu buryo bwubahirije Itegeko Nshinga.

Yagize ati “Guhuza amatora akabera rimwe, bigomba gukorwa habanje kubaho kwitondera ibijyanye no kuvugurura ingingo z’amategeko zivuga kuri manda y’Abadepite”.

Murwanashyaka Evariste, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO, yavuze ko bakiriye neza uwo mushinga wo guhuza amatora akabera rimwe kuko bizagabanya amafaranga n’igihe byakoreshwaga.

Murwanashyaka yagaragaje ko bisaba ko habanza kubaho ibiganiro n’imitwe ya politiki sosiyete sivile, ndetse n’abaturage, kuko bizasaba ko habaho impinduka mu Itegeko Nshinga.

Biteganyijwe ko uwo mushinga uramutse wemejwe na Guverinoma, byarengera ingengo y’imari ya Miliyari esheshatu (6) z’Amafaranga y’u Rwanda.

Amatora ya Perezida wa Repubulika ataha, ateganyijwe muri Kanama 2024, bivuze ko uwo mushinga wa NEC uramutse wemejwe, byasaba ko Abadepite bongererwa umwaka kuri manda yabo, kugira ngo amatora yabo ataha ahuzwe n’aya Perezida wa Repubulika.

Umunyamabanga mukuru wa NEC, Munyaneza Charles, yavuze ko uwo mushinga ujyana n’intego Igihugu gifite yo kwishingira amatora yacyo ku buryo bwuzuye, ku bijyanye n’ingengo y’imari.

Yagize ati “Ubu ntitugishingira ku nkunga kugira ngo tubone gutegura amatora yacu, kandi iyo turebye amatora yacu, yaba ay’Abadepite cyangwa aya Perezida wa Repubulika usanga buri yose atwara ingengo y’imari igera hafi kuri Miliyari zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda”.

Munyaneza yasobanuye ko aho gukoresha Miliyari 14 z’Amafaranga y’u Rwanda muri ayo matora yombi atandukanye, Miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda zaba zihagije mu gihe yaba ahurijwe hamwe.

Ubusanzwe, amatora y’Abadepite ataha, yari ateganyijwe mu kwezi k’Ukwakira 2023, mu gihe aya Perezida wa Repubulika n’Abasenateri ateganyijwe umwaka utaha wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka