Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna

Ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, u Rwanda nibwo rwatangaje ku mugaragaro ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 nyuma yo gufungwa ku ya 28 Gashyantare 2019, bivuze ko wari umaze imyaka itatu ufunzwe.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ni ryo ryaje rigaragaza ibimenyetso bikomeye byerekana ko umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ugenda usubira mu nzira nziza, nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba mu cyumweru gishize. Abayobozi benshi haba ku mugabane no mu karere bagaragaje ko gufungura uyu mupaka ari intambwe ikomeye.

Perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AUC), Moussa Faki Mahmat yishimiye iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, akomoza ku mbaraga za Uganda mu gukemura bimwe mu bibazo u Rwanda rwagiye rugaragaza, bituma umubano uba mubi.

Yagize ati: "Nishimiye itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryo kongera gufungura umupaka wa Gatuna guhera tariki 31 Mutarama 2022; ni intambwe ishimishije mu bikorwa bikomeje gukorwa n’ibihugu byombi bituranye kugira ngo umubano wabyo ushoboke.”

Ni itangazo kandi ryazamuye ibyishimo by’abaturage ku mpande zombi mu gihe ibihugu byombi bisa nk’aho bigamije gukemura amakimbirane.

Ni nyuma y’uruzinduko umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bya gisirikare akaba n’umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022. Aho yahuye na Perezida Paul Kagame i Kigali baganira ku mibanire y’ibihugu byombi, ndetse ibiganiro bagiranye bemeye gutera intambwe ifatika mu gukemura ibibazo byateje amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda mu myaka ishize.

Guverinoma ya Uganda na yo yagaragaje ko yishimiye itangazwa ry’uko umupaka wongeye gufungurwa, bikaba byari bimwe mu bibazo by’ingenzi byaganiriweho.

Iryo tangazo rigira riti: “Guverinoma ya Uganda yishimiye itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mpuzamahanga y’u Rwanda binyuze ku rubuga rwabo rwa Twitter, ku bijyanye no gufungura umupaka wa Katuna / Gatuna.”

Rikomeza rigira riti: “Twishimiye imbaraga abakuru b’ibihugu byombi Yoweri Kaguta Museveni na Paul Kagame bashyize mu kugarura umubano ukomeye w’amateka y’ibihugu byombi. Ni ngombwa mu mibereho myiza y’ibihugu byombi. Dutegereje gukomeza ubufatanye mu gukemura izindi nzitizi zose zitubuza umubano mwiza.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), na wo wagaragaje ko icyemezo Leta y’u Rwanda yafashe cyo gufungura umupaka wa Gatuna, umwe mu mipaka iruhuza na Uganda, ari inkuru yo kwishimira.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr Peter Mathuki yavuze ko gufungurwa k’uriya mupaka byerekana umusaruro w’ibiganiro bimaze iminsi hagati y’ubuyobozi bukuru bw’ibi bihugu.

Dr Mathuki yagize ati: “Gufungura umuhanda munini kandi ukoreshwa n’ibinyabiziga byinshi mu guhahirana ni intambwe nziza yagezweho mu gutuma amasezerano y’ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize aka karere ashyirwa mu bikorwa. Bizafasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu by’aka Karere byasinyanye mu koroshya ubuhahirane ndetse byoroshye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.”

Dr Mathuki yavuze ko icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza uri kugaruka hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse ko bizagirira akamaro abatuye ibindi bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umupaka urafungurwa sangahe?

nduwayezu vital yanditse ku itariki ya: 30-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka