Imihigo ya 2018/2019 i Gasabo ngo yeshejwe kuri 97%

Uturere twose kuri ubu turitegura kumurikira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu kwezi gutaha kwa Kanama, uburyo twesheje imihigo y’umwaka wa 2018/2019.

Inyubako y'akarere ka Gasabo ni umwe mu mihigo aka karere kitegura kumurikira Perezida
Inyubako y’akarere ka Gasabo ni umwe mu mihigo aka karere kitegura kumurikira Perezida

Ikigaragara ni uko muri uyu mwaka amanota y’ikirenga yari yaraciwe yongeye kugaruka, aho akarere ka Gasabo kavuga ko kesheje imihigo 73 kari kihaye ku rugero rwa 97%.

Muri yo harimo inyubako y’ibiro by’akarere yuzuye itwaye amafaranga miliyari eshanu, ubuhinzi bw’umuceri n’imboga, amashuri n’ibitaro, inzu zubakiwe abatishoboye n’ihangwa ry’imihanda.

Mu mihigo y’umwaka washize wa 2017/2018, akarere ka Gasabo kari kaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Rwamagana, n’amanota 82.5%.

Rwamurangwa Stephen uyobora akarere ka Gasabo avuga ko gukemura ibibazo by’abaturage hamwe no kuboneza urubyaro, ari byo byatumye ijanisha rya 3% risigaye ritagerwaho.

Mu byo abaturage basaba aka karere ndetse n’ibyo ubuyobozi bwako bushaka kugeraho mu mihigo y’ubutaha, harimo icyo gushaka ibiribwa bihagije, guhanga imirimo no guteza imbere ibyoherezwa hanze.

Kubaka ikigo Nderabuzima cya Gatsata byari mu mihigo y'umwaka wa 2017/2018 mu karere ka Gasabo
Kubaka ikigo Nderabuzima cya Gatsata byari mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 mu karere ka Gasabo

Umuturage wimuriwe i Gikomero mu mudugudu w’icyitegererezo mu mwaka ushize agira ati"Nta byo kurya dufite kandi nta kazi dufite katwinjiriza kugira ngo tubone amafaranga yo guhahisha".

Akarere ka Gasabo kavuga ko umushinga w’inkoko kahaye bamwe mu baturage b’i Gikomero, kagiye kuwagura kugira ngo gakure mu bukene abataka ko batagira ibiribwa.

Bwana Rwamurangwa akomeza agira ati "Minisiteri y’ubuhinzi itubwira ko hari icyuho cy’inyama z’inkoko n’amagi kibarirwa kuri 70%".

"Ibyinshi mu bikomoka ku nkoko amahoteli abivana hanze y’Igihugu, turashaka rero kuziba icyo cyuho".

Akarere ka Gasabo kavuga ko hegitare 1,398 z’ibishanga bikagize zizahingwaho imboga(cyane cyane imiteja) mu buryo bugezweho, kuko ngo zikenewe mu bihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza.

Ubuyobozi bw’aka karere kandi buvuga ko ibikorwa byari mu mihigo y’umwaka wa 2018/2019 byatwaye amafaranga angana na miliyari 10.3, mu gihe ibikozwe byose muri uwo mwaka hakoreshejwe arenga miliyari 27.

Biyemeje kuziba icyuho kirenga 70% mu Rwanda cy'ibikomoka ku nkoko
Biyemeje kuziba icyuho kirenga 70% mu Rwanda cy’ibikomoka ku nkoko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Service z’ubutaka za Gasabo zikora nabi haba kubona icyangombwa cg kubona uburenganzira bwo kubaka ,nasabye icyangombwa nabaruje ubutaka mu kwa 4 none reba nta gisubizo barampa ubutaka mwisubireho niba atari Mayor uramamaza akarere ke

Tom yanditse ku itariki ya: 18-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka