Ikipe ntiyahindutse, ni abakinnyi bamwe bimuriwe ahandi-Perezida Kagame
Mu kiganiro Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko impinduka zabaye muri Guverinoma muri icyi cyumweru zitahinduye ikipe ikora neza, ngo byari bikenewe kwimurira abakinnyi mu yindi myanya.
Ibi perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/02/2013 aho yavuze ko ba minisitiri bamwe basimbujwe kubera impamvu zitandukanye nko kugirango babe baruhutse, abandi bakagira aho bimurirwa hakenewe.
Umukuru w’igihugu yagize ati “Ndashimira Guverinoma muri rusange ko ikora neza, kandi impinduka zabaye si ikipe yasimbuwe, ahubwo ni uko haba ubwo abakinnyi baruhuka bakongera gusubira mu kibuga, cyangwa umutoza akaba yifuza guhindura umukinnyi ashaka kumushyira ahandi.”
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Umukuru w’igihugu yasubije byinshi birimo icy’imiyoborere y’u Rwanda nyuma ya 2017, umutekano wa Kongo, amashyaka atavuga rumwe na Leta ayoboye ndetse n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta ariko hatabayeho guhutaza abaturage.
Perezida Kagame asobanura ibijyanye n’ibyo benshi bakomeje kumusaba ko yakongera kwiyamamariza kuyobora igihugu nyuma y’umwaka wa 2017, yavuze ko ikimushishikaje ubu ari ejo hazaza h’igihugu kurusha impaka zikomeje gutera urujijo mu bantu.
Akaba yavuze ko ejo hazaza h’igihugu kugeza ubu nawe yabihayemo umukoro Abanyarwanda, kuko ngo atari we witoreye kuyobora igihugu.
Ahereye ku banyamuryango ba RPF inkotanyi, Perezida Kagame ngo yabasabye kujya kwiga ku bintu bitatu, birimo impinduka, hamwe no gukomeza iterambere n’ituze by’igihugu.
Asubiza ku bijyanye n’icyizere abona mu masezerano y’amahoro mu gihugu cya Kongo Kinshasa aherutse gusinyirwa muri Ethiopia, Umukuru w’igihugu yavuze ko kubona amahoro kwa Kongo, ari ko kubona amahoro k’u Rwanda kuko ngo ibihugu byombi bibana kandi bisangiye byinshi.
Perezida Kagame kandi yagize icyo avuga ku gusubiranamo k’umutwe wa M23 wakunze kuvugwaho ko ushyigikiwe n’u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko bitabazwa u Rwanda kuko n’ubundi ntaho ruhuriye hihariye n’ibikorwa by’uwo mutwe. Perezida Kagame ngo abona ikibazo kigomba gukemukira mu muryango wa ICGLR uhuza ibihugu biri mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse no Muryango w’Abibumbye LONI.
Amashyaka arwanya Leta yahawe ikaze mu gihugu
Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo afite cyo kumva amashyaka atavuga rumwe na Leta ayoboye ashaka kuza gukorera imbere mu gihugu, akaba yayahaye ikaze mu kwifatanya n’abandi kubaka igihugu.
Umukuru w’igihugu ariko yavuze ko amatsinda menshi avuga ko ari muri opposition atari ko yose yakwitwa amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ku kijyanye n’igihe cyo gushyira mu bikorwa gahunda za leta, aho ngo hari abaturage bajya bahutazwa, Perezida Kagame yabyamaganye, asaba abayobozi mu nzego zitandukanye kujya babanza kuzisobanura no gukangurira abantu kumva inyungu bazifitemo kuko ngo bazumva bakazikurikiza ku neza.
Umukuru w’igihugu yanijeje ko u Rwanda ruzakomeza guteza imbere imigenderanire n’ibihugu bya Afurika, ubwo yasobanuraga umubano mwiza uri hagati ya Congo-Brazaville n’u Rwanda, ndetse n’ibindi bihugu nka Gabon n’imiryango mpuzamamahanga y’ubukungu itandukanye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|