Ijambo rya Perezida Uhuru Kenyatta i Gabiro

Urakoze cyane muvandimwe, urakoze kandi ku bw’aya mahirwe ngo ngire icyo mbwira aba bantu beza.

Twavuganye ambwira ko muri mu mwiherero, nanjye mu bwira ko nk’inshuti, umuvandimwe n’umuturanyi, nifuza kuza nkareba uko mukora gahunda z’igihugu.

Mu by’ukuri birashimishije kandi nanjye ngiye kubyigana.

Ariko kandi reka mbabwire ko umubano dufite hagati y’ibihugu byacu ni umwe mu mibano myiza dufite nka Kenya.

Hari byinshi twabashije gukorana mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza rw’abantu, guhuza ibikorwa mu ikoranabuhanga n’itumanaho, dufite abanyakenya benshi baba ndetse bakora hano mu Rwanda, muri Kenya naho hari abanyarwanda benshi babayo banakora, ibi rero byerekana ko turi abavandimwe bafatanye urunana.

Natwe rero nk’abayobozi tugomba gukomeza gushyira imbaraga muri uwo mubano, kandi uko mbitekereza, nidukomeza…yego ibibazo ntibibura, ariko ndemera ko ahari ubushake kandi turabufite, nta bibazo bizatunanira.

Icya kabiri, nagiraga ngo mbabwire ko tunezezezwa n’uburyo u Rwanda rumaze kwiyubaka nyuma ya jenoside, igihugu cyari cyaracitse umugongo none ubu ni imwe mu nyenyeri zimurikira Afurika kandi mu gihe gito cyane.

Ibi rero birerekana ko hari icyerecyezo gisobanutse guhera hejuru kugeza mu nzego zose, mwishyize hamwe inzozi z’u Rwanda muzigira impamo, ubuzima bwarahindutse, mwageze ku iterambere mu buvuzi, mu ikoranabuhanga, nawe reba ukuntu Kigali imeze uyu munsi.

Njya mbwira umuvandimwe wanjye ko tugerageza gukora ibishoboka ngo duce ku Rwanda mu koroshya business nawe akambwira ati komereza aho.

Ariko rero, ibi byose ni byo tugerageza gukora kugira ngo ibikorwa by’iterambere bikomeze byiyongere, ubuzima bube bwiza kurushaho, twubake ibikorwa remezo, dushyikirane hagati yacu, kuko n’ubundi u Rwanda rwonyine ntirwabyishoboza Kenya yonyine ntiyabyishoboza.

Ariko dushyize hamwe, imbaraga n’ubushobozi turabifite kugira ngo tuzamure ubukungu bw’abaturage bacu n’ubw’ibihugu byacu.

Muvandimwe rero nifuzaga kongera kugushimira kuba wakiriye icyifuzo cyanjye cyo kuza ngutunguye nkitumira…nkaganira n’aba bantu beza…ariko ndibaza ko ibi bigaragaza ko uko turushaho guhura no kuganira, bituma tudakenera kunyura mu nzira ndende
Umuntu yagombye kubyuka mu gitondo akava i Nairobi akajya i Kigali, nimugoroba agataha, uko ni ko tugomba kubana kandi twese tukumva ko turi iwacu muri iyo mijyi yombi.

Ndabifuriza imigisha y’Imana, mugire ibiganiro byiza, kandi ndizera ndetse ndanabisengera, ngo umwaka wa 2019 ukomeza kubera u Rwanda umwaka mwiza.
Murakoze cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka