Igikomangoma Charles yafashe izina ry’ubwami rya Charles III: Harakurikiraho iki?

Umwamikazi Elizabeth II akimara gutanga tariki 8 Nzeri 2022, ku myaka 96 y’amavuko, yahise asimburwa ku ngoma n’umuhungu we, Igikomangoma Charles ubu ufite imyaka 73 y’amavuko.

Umwami Charles III yasimbuye nyina Elisabeth II
Umwami Charles III yasimbuye nyina Elisabeth II

Nyuma y’iminota mikeya Umwamikazi Elizabeth II atanze, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza Liz Truss, yatangaje izina ry’uwo muyobozi w’ikirenga w’u Bwongereza.

Umwami mushya w’u Bwongereza yahawe izina rya Charles III, ubundi akaba yari asanzwe yitwa Igikomangoma Charles. Nyuma y’uko umubyeyi we, Umwamikazi Elizabeth II atanze, Charles yahise aba Umwami ndetse n’Umugore we Camilla aba Umwamikazi (Reine consort).

Nyuma y’urupfu rw’Umwamikazi Elizabeth II, Umwami mushya Charles yagize ubutumwa atanga abinyujije mu itangazo agira ati « Urupfu rwa mama wanjye nkunda, Umwamikazi , ni igihe cy’umubabaro ukomeye kuri jye no ku bandi bagize umuryango wanjye. Tubabajwe cyane no kubura umuyobozi w’ikirenga n’umubyeyi twakundaga. Nzi ko kuba yagiye byababaje igihugu cyose, ubwami, umuryango wa Commonwealth, ndetse n’abantu batabarika mu Isi yose».

Kuri uyu wa Kane Tariki 9 Nzeri 2022, Umwami Charles III, yari ari ahitwa i Balmoral, ariko agomba kujya i Londres uyu munsi ku masaha ya ku manywa. Naho umugogo w’Umwamikazi wo ugomba kujyanwa mu ngoro ye izwi y’ahitwa i Edimbourg muri Écosse, aho biteganyijwe ko ku wa mbere tariki 12 abagize Umuryango w’i Bwami bazamusezeraho, baririmba banasenga bijyanye n’imihango y’i Bwami.

Nyuma y’aho isanduku irimo umugogo w’Umwamikazi Elisabeth II, izajyanwa i Londres, aho imbaga y’abantu bazashobora kumusezeraho mu gihe cy’iminsi myinshi.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu Umwami Charles III, agirana ikiganiro na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza Liz Truss mu ngoro ya Buckingham. Naho mu masaha y’umugoroba biraba biteganyijwe ko avuga imbwirwaruhame ye ya mbere nk’Umwami.

Amakuru yatangajwe n’Ikinyamakuru ‘The Guardian’ ni uko hagomba kubaho umunota wo guceceka mu gihugu cyose cy’u Bwongereza, uwo munota ukaza kubaho uyu munsi ku wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2022.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza kandi byatangaje ko, bishobora kwemezwa ko Igihugu cyose kiri mu cyunamo guhera uyu munsi ku wa Gatanu, kugeza ku munsi umugogo w’Umwamikazi Elizabeth uzaba waraye utabarijwe.

Ku bantu bashaka kohereza ubutumwa bwo kwifatanya n’Umuryango w’i Bwami mu Bwongereza, ubu hari urubuga rw’uwo muryango rufunguye kuri interineti, aho bishoboka ko umuntu ajyaho akandika ubutumwa bwo kuzirikana Umwamikazi Elizabeth II, bukajya mu gitabo cyo mu buryo bw’ikoranabuhanga cyagenewe kwandikwamo ubutumwa bw’akababaro.

BBC yavuze ko igikomangoma Charles, agomba gutangazwa ku mugaragaro nk’Umwami w’u Bwongereza, ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, n’ubwo kuri uyu wa Gatanu aza kugeza imbwirwaruhame ye ya mbere ku Bongereza.

Kugeza ubu, ngo ntibiramenyakana igihe umuhango wo kwimika Umwami Charles III no kumwambika ikamba uzabera, gusa ngo bizasaba gutegereza amezi runaka, atambara ikamba ry’ubwami.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka