Ibivugwa ko u Rwanda rwashyize ingabo ku mipaka na Uganda si byo – Minisitiri Sezibera

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kabiri tariki 05 Werurwe 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Richard Sezibera, yahakanye ibyavuzwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ko haba hari ingabo z’u Rwanda zashyizwe ku mupaka n’icyo gihugu.

Minisitiri Sezibera yavuze ko ikibazo cya Uganda ari ikibazo gikubiyemo ibintu byinshi. Avuga ko nta mipaka y’u Rda na Uganda ifunze, hafunze umupaka wa Gatuna kubera imirimo yo kubaka inyubako ’One Border Pos’t izuzura muri Gicurasi uyu mwaka.

Imodoka nini ngo ni zo zoherejwe ku mipaka ya Cyanika na Kagitumba.

Minisitiri Sezibera yakomeje avuga ko byabanje kuba ikibazo ku makamyo yari yageze ku mupaka hafatwa icyemezo kubera kwinangira gukata ngo bace ku yindi mipaka.

Minisitiri Sezibera ati "iby’ibivugwa ko u Rwanda rwashyize ingabo ku mipaka y’u Rwanda na Uganda si byo, nta ngabo u Rwanda rwashyize ku mipaka kandi umutekano urahari nk’ibisanzwe."

Avuga ko ibibazo u Rwanda rufitanye na Uganda gishingiye ku Banyarwanda Uganda ifunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikabakorera iyicarubozo hakaba n’abo yirukana muri icyo gihugu bakabatanya n’imiryango yabo.

Ati "U Rwanda twifuza kumenya aho buri Munyarwanda ari tutivanze mu bibazo bya politiki na Uganda ariko nta gisubizo turimo kubibonera."

Ati "Ni yo mpamvu twabaye dusabye Abanyarwanda kudakomeza kujya muri Uganda tutarabibonera igisubizo."

Ikindi kibazo ngo ni icy’abanyarwanda bafite imigambi mibisha ku mutekano w’u Rwanda bitoreza muri Uganda.

Ati "Ibyo byose tumaze imyaka ibiri tubiganira na Uganda ariko kugeza ubu nta gisubizo."

Ikindi kibazo ngo n’icy’ibicuruzwa by’Abanyarwanda bifatirwa na Uganda nta mpamvu kdi nta bisobanuro babihereye u Rwanda.

Yavuze kandi ko hashize igihe Uganda yarahagaritse amata aturuka mu Rwanda ndetse ko n’iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byari byarahagaritswe n’ubwo byo bimaze iminsi mike bikomororewe.

Imwe mu mishinga y’umuhora wa ruguru irimo gari ya moshi, ’pipeline’ ndetse n’amashanyarazi ngo yaradindiye bituma u Rwanda ruhitamo kuba rukora ku mishinga y’umuhora wo hagati nka gari ya moshi ya Isaka.

Ati "Ubona imishinga yo mu muhora wa ruguru muri rusange yaradindiye ariko tumaze igihe tubiganiraho turezera ko bizakemuka bitarenze muri Gicurasi uyu mwaka."

ku bijyanye n’amakimbirane y’u Rwanda na Uganda, Minisitiri Sezibera yavuze ko abanyarwanda barenga 900 bamaze kwirukanwa muri Uganda hakaba hari ababarirwa muri 190 bakiri mu gereza za Uganda.

Nyamara ibyo byose ngo biba batanamenyesheje Ambasade y’u Rwanda muri Uganda kugira ngo ishobora kubakurikirana no gukurikirana uko ibibazo byabo bikemurwa.

Ati "Hari abantu bari muri gereza za Uganda guhera muri 2017. Nta miryango yabo ibageraho nta n’ababunganira mu mategeko bashobora kubageraho."

Hari ibyo impande zombi zagiye ziganiraho ariko bikongera bigasubira kandi nta bisobanuro.

"Turabasaba ikintu gito cyane. Kuduha ibisobanuro ariko baba batanabiduhaye nibura bakirukana abantu mu buryo bukurikije amategeko mpuzamahanga."

Ati "Abanya-Uganda n’abandi baturage bo muri EAC dukomeje kubaha ikaze mu Rwanda kdi nta kibazo bazahagirira ariko twebwe turagira Abanyarwanda inama yo kuba baretse kujya muri Uganda mu gihe ibi bibazo bitarakemuka."

Ku bijyanye n’imitwe y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda avuze ko ari RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR kdi ngo no mu minsi ishize bagabye ibitero ku Rwanda.

Yagize ati "Ibyo ni byo bibazo bitatu dufitanye na Uganda kandi si ibya none cyakora ubu wenda n’uko byashyizwe ahabona (byagizwe public)."

Minisitiri Sezibera avuga ko uku gukumira abantu cyangwa kubirukana bifite ingaruka ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Avuga ko ubusanzwe u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja giha agaciro cyane ubucuruzi mpuzamahanga.

Ati "Ni byo kuri twe ibicuruzwa ni ingenzi ariko abantu ni ingenzi kurushaho."

Avuga ko ikirenze byose ari uko u Rwanda rutazigera rugirwaho ingaruka zikomeye n’ibibazo.

Ati "Tuzi uko duhangana n’ibibazo byacu kandi turabizeza ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda kitazigera gituma ingano y’ibicuruzwa twohereza mu mahanga igabanuka cyangwa ngo gitume umutekano n’umudendezo byacu bihungabana."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tubashimiye amakuru mutugezaho murakoz

musoni marcel yanditse ku itariki ya: 17-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka