Gukora cyane ni byo bizatuma Abanyafurika bikura mu bukene - Amb Polisi Denis

Ambasaderi Polisi Denis, umwe mu bagize urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda, avuga ko gutekereza no gukora cyane ari byo bizatuma Abanyafurika bikura mu bukene.

Amb. Polisi Denis avuga ko gutekereza no gukora cyane ari byo bizabashisha abanyafurika kwikura mu bukene
Amb. Polisi Denis avuga ko gutekereza no gukora cyane ari byo bizabashisha abanyafurika kwikura mu bukene

Ibi yabibwiye abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, kuwa gatatu tariki 27 Werurwe 2019, mu biganiro bijyanye no guharanira Ubunyafurika, Panafricanism.

Muri iki kiganiro, yagaragaje ko utatera imbere nk’Umunyarwanda cyangwa Umunyafurika warataye n’ibikuranga, ni ukuvuga umuco wawe, ugaragarira mu rurimi uvuga ndetse no mu myitwarire yawe, biba bitandukanye n’iby’ab’ahandi.

Yagize ati “Twagize urubyiruko rutakaza umuco, rusigara ari abantu batagira aho bari. Kuko urashaka kujya mu mico y’abazungu, utari umuzungu, kandi iyo mico itandukanye cyane n’iya so na sokuru. Utambikiza cyane, ugatanyuka!”

Yasabye urubyiruko rero kudakomeza gushamadukira iby’i Mahanga, bijya bituma Abanyafurika bamwe bagwa mu nyanja bari gushakisha uko bajya i Burayi. Ahubwo ngo urubyiruko rukwiye guhama hamwe, rugakora cyane.

Ati “Iyo ukoresha imbaraga, urangiza ubaye umunyembaraga. Mushyire imbaraga mu mirimo yose mukora, ibyatekerezwaga ko nta mumaro, mubibyaze iby’akamaro. Ibi bizatuma mubona urufunguzo rufungura ibitafungurikaga.”

Yunzemo ati “icyo gihe mushobora kuzigizayo imipaka y’u Rwanda, u Rwanda rukaba runini rutarenze imipaka rusanganywe. Nta gahugu kaba gato, kaba gato kubera imitekerereze mito y’abaturage baho.”

Urubyiruko rwari rwitabiriye ibi biganiro ruvuga ko Abanyafurika batangiriye ku gukunda iby’iwabo nta cyababuza gutera imbere.

Abanyeshuri bo muri kaminuza bitabiriye ibiganiro kuri Panfricanism
Abanyeshuri bo muri kaminuza bitabiriye ibiganiro kuri Panfricanism

Ange Umutoni ati “ibibazo dufite n’ibisubizo byabyo tubifite muri twebwe, kuko n’ibyo tujya gushaka i Mahanga tubyifitemo. Urugero hari ibyo tujya kugura mu Bushinwa kandi no mu Rwanda cyangwa muri Afurika bihari cyangwa se dushobora no kubyikorera.”

Umutoni anatekereza ko abihindura uruhu bashaka gusa n’abazungu bibeshya, kuko ibara ry’uruhu atari ryo muntu.

Ati “Nta na rimwe ibara ry’uruhu rwawe rizagaragaza uwo uri we. Ahubwo ibyo ukora ndetse n’ibyo ubwira abandi ni byo byerekana uwo uri we.”

Urubyiruko rwiga muri kaminuza runatekereza ko ubundi Afurika yihagije, kandi ko imiryango igenda ihuza ibihugu bya Afurika ihawe imbaraga byazagera aho abayituye badakenera inkunga zo mu bihugu byateye imbere.

Anseme Ruhumuriza ati “Afurika yabaye nk’ameza ibihugu byo hanze biza kurigataho, byagera iwabo bigacira, bigakora amazahabu n’ibindi biza gucuruza muri Afurika. Abanyafurika rero bagomba gushyira hamwe, bakubaka umuryango ufite imbaraga, bose bibonamo.”

Naho mu Rwanda, ngo itorero ryashyizweho guhera ku rwego rw’umudugudu rihawe imbaraga, abana bakigiramo kuva bakiri batoya gukunda igihugu cyabo, ntabwo bazavamo abashamadukira kujya kwibera mu bihugu by’amahanga.

Denis Ngendahayo ati “Mu itorero hatabayemo ibyangiza umujyo rifite, ryaba ari urubuga rwo gutorezamo abana amateka y’igihugu cyabo n’aya Afuruka, bagakura bazi ndetse banakunze igihugu.”

Aba bana kandi ngo ni na bo bazavamo abajya kwiga mu bihugu by’amahanga bakagarukana ubumenyi bugirira akamaro ibihugu byabo, aho kumva ko bagenda bagaherayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka