Green Party yifuza ko Referandumu itakoreshwa na Perezida gusa

N’ubwo Umutwe w’Abadepite w’Inteko Ishinga amategeko ku wa 22 Nyakanga 2019 wemeje Umushinga w’Itegeko rigenga amatora, abadepite babiri muri 59 banze kuwemeza.

Frank Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party (DGPR)
Frank Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party (DGPR)

Abadepite bo mu ishyaka ’Democratic Green Party’ ngo basanga Perezida wa Repubulika atari we wenyine ufite ububasha bwo gukoresha Referandumu.

Ingingo y’106 y’uyu mushinga w’Itegeko ivuga ko Perezida wa Repubulika ari we ufite ububasha bwo gukoresha Referandumu.

Akandi gaka k’iyi ngingo gakomeza kavuga ko Referandumu ikorwa mu buryo bwo kubaza abaturage bujuje ibyangombwa, bakaba ari bo batanga igisubizo ku kibazo cyabajijwe.

Mbere y’itorwa rya referandumu ryabaye muri 2015, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu bubasha ahabwa n’iri tegeko, yari yabanje gusaba abagize umuryango RPF Inkotanyi gusubiza ikibazo cy’ibizakurikiraho nyuma yo kurangiza manda muri 2017.

Nyuma y’ubwo busabe, abaturage barenga miliyoni eshatu bagejeje amabaruwa ku Nteko, basaba guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida wa Repubulika yemererwe kongera kwiyamamaza.

Depite Frank Habineza yanze gushyigikira iyi ngingo y’106 avuga ko atumva impamvu ari Perezida wa Repubulika wenyine ufite ububasha bwo gukoresha referandumu, "nyamara n’abaturage hari igihe babugaragaje".

"Democratic Green Party" yanze no gutora ingingo ya 83 y’uyu mushinga w’itegeko, isaba umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, imikono y’abantu 600 bamushyigikiye.

Depite Habineza agira ati "Abo bantu ni benshi cyane ku muntu umwe".

"Ntabwo byumvikana ukuntu umutwe wa politiki ari na wo ukomeye kurusha umukandida wigenga, ugomba kuba ugizwe byibura n’abantu 200, ariko ugahabwa uburenganzira bwo gutanga umukandida".

Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe ibibazo bya Politiki n’Uburinganire(ari na yo yateguye uyu mushinga w’itegeko), ivuga ko umuntu udashobora kubona abantu 12 bamushyigikiye muri buri karere, ngo adakwiriye kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

Abadepite ba "Green Party" banasaba ko amafaranga ahabwa abakandida bigenga n’imitwe ya Politiki kugira ngo abafashe mu bikorwa byo kwiyamamaza, yajya atangwa mbere y’ibyo bikorwa byo kwiyamamaza.

Depite Habineza na Ntezimana bakomeje banga gutora ingingo ya 90 isaba umukandida wigenga ku mwanya w’ubudepite, kugira byibura amajwi 5% y’abatoye kugira ngo yemererwe kwinjira mu Nteko.

Dr Habineza asabira umukandida wigenga kugabanyirizwa amajwi asabwa, akava kuri 5% akagirwa 2% cyangwa 1%.

Anasaba ko umutwe wa Politiki nawo ugabanyirizwa amajwi kuva kuri 5% kugera kuri 3% byibura, kugira ngo ugire umudepite uwuhagararira mu Nteko.

Abadepite bagize Ishyaka "Democratic Green Party" bakomeza bavuga ko bagiye gusaba Perezida wa Repubulika kubafasha gushyiraho uburyo abayobozi b’inzego z’ibanze bajya batorwa baturutse mu mitwe ya politiki.

Depite Habineza atanga urugero rw’uko mu gihe nk’abayobozi b’uturere baramuka batowe bava mu mitwe ya politiki, ngo haba habayeho uburyo bwo gusaranganya ubutegetsi nk’uko bimeze mu Nteko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwose iriya ngingo yo gusaba umukandida abantu 600 baverageze babagabany e
Nunva Kandi abayobozi buturere,akagali,
Imidugudu barya batorwa bakurikije amashyaka

Irambona enock yanditse ku itariki ya: 22-09-2019  →  Musubize

Ariko se kko ubu abandi bose izi ngingo bazitoreye cg barababeshyera? Njye numva mubyukuri President ariwe waba yemerewe gukoresha itegekonshinga byaba bivuzeko ari igikoresho cye bwite Kandi simpamyako President wacu yakwemera gukora ibintu nkibyo cyn ko abayobozi b’amanyagitugu aribo bashyiraho amategeko nk’ibikoresho byabo.Nziko abadepite bandusha kumenyako amategeko yandi yose agomba kuba ari munsi y’itegeko nshinga bityo rero bajye bashishoza mbere yo gutora ibintu.

Emmy yanditse ku itariki ya: 24-07-2019  →  Musubize

Ariko se kko ubu abandi bose izi ngingo bazitoreye cg barababeshyera? Njye numva mubyukuri President ariwe waba yemerewe gukoresha itegekonshinga byaba bivuzeko ari igikoresho cye bwite Kandi simpamyako President wacu yakwemera gukora ibintu nkibyo cyn ko abayobozi b’amanyagitugu aribo bashyiraho amategeko nk’ibikoresho byabo.Nziko abadepite bandusha kumenyako amategeko yandi yose agomba kuba ari munsi y’itegeko nshinga bityo rero bajye bashishoza mbere yo gutora ibintu.

Emmy yanditse ku itariki ya: 24-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka