Gen Kainerugaba yasabye imbabazi Perezida William Ruto wa Kenya
Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, yasabye imbabazi Perezida William Ruto wa Kenya kubera ubutumwa aheruka kwandika kuri Twitter avuga ko we n’abasirikare be byabatwara iminsi irindwi gusa bagafata umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Ubu butumwa Kainerugaba yanditse mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira bwatumye abantu benshi bibaza impamvu yabwo kuko Uganda nta makimbirane ifitanye na Kenya, ndetse bituma Perezida Museveni yandika asaba imbabazi Perezida Ruto n’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter, yavuze ko atigeze agirana ikibazo na kimwe na Perezida Ruto wa Kenya.
Ati: “Niba hari aho nakoze ikosa, ndamusaba ko ambabarira nka murumuna we. Imana ihe umugisha Afurika y’Iburasirazuba.”
Mbere yaho, Gen Muhoozi yari yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yababajwe n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wemeye kurekura ubutegetsi, kandi byarashobokaga gutsinda amatora.
Nyuma y’ubutumwa Muhoozi yatangaje ku gihugu cya Kenya, Perezida Museveni yasabye imbabazi abanya-Kenya kubera ibyatangajwe n’umuhungu we.
Mu itangazo Perezida Museveni yasohoye tariki 5 Ukwakira 2022, yavuze ko asabye imbabazi abaturage n’abakozi ba Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo n’ingabo za Kenya kubera amakosa umuhungu we yakoze.
Ati “Nsabye abanya-Kenya imbabazi, kandi nta munya-Uganda wemerewe kwivanga mu mibereho y’abaturanyi bo mu gihugu cya Kenya kubera ibyanditswe na Gen Muhoozi”.
Nyuma y’ubutumwa Muhoozi yanditse yibasira Kenya, Perezida Museveni yahise amukura ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, ariko amuzamura mu ntera amuha ipeta rya General rikaba ari ryo riri hejuru y’ayandi muri icyo gihugu.
I have never had any problem with Afande Ruto. If I made a mistake anywhere, I ask him to forgive me as his young brother. Godbless East Africa! pic.twitter.com/5LuzVabLKz
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 13, 2022
Ohereza igitekerezo
|