Gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda irakomeje - Minisitiri Suella Braverman

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Suella Braverman, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 18 Werurwe 2023 mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda, yatangaje ko gahunda yo kuzana abimukira mu Rwanda igikomeje, ndetse ko bazahagera mu gihe cya vuba.

Minisitiri Suella Braverman yabitangaje muri icyo kiganiro, ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ibiganiro bagiranye bikaba byibanze ku bimaze kugerwaho mu masezerano yo kwakira abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu byombi.

Ati“Twatsinze urubanza mu Rukiko Rukuru rw’u Bwongereza mu mpera z’umwaka ushize, aho abacamanza bakuru bemeje ko aya masezerano akurikije amategeko, ko ajyanye n’amahame y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibiteganywa ku rwego mpuzamahanga, kandi ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye.”

Braverman yavuze ko aho ibintu bigeze ubu, ari uko ikibazo kiri mu Rukiko rw’Ubujurire, aho mu kwezi gutaha abacamanza batatu bazafata umwanzuro wa nyuma.

Suella Braverman
Suella Braverman

Minisitiri Braverman yakomeje avuga ko mu gihe umwanzuro wasohoka ugaragaza intsinzi ku ruhande rw’u Bwongereza bahita batangira mu gihe cyihuse gushyira mu bikorwa ibiri mu masezerano y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba kimwe mu bihugu bitanga igisubizo ku bibazo by’abimukira bajya mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bamwe muri bo bakahatakariza ubuzima.

Aba bimukira nibagera mu Rwanda ntibazahabwa umudugudu wihariye ahubwo bazaturana n’Abanyarwanda ndetse banafashwe guhanga imirimo mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ati “Ntabwo tuzabavangura n’Abanyarwanda yaba mu burezi haba mu bindi bikorwa by’iterambere byose bazabisangira. Nk’uko nabibabwiye, igihugu cyacu kiteguye gutaga igisubizo kuri kiriya kibazo cy’abimukira.”

Minisitiri Biruta
Minisitiri Biruta

U Bwongereza bushimangira ko u Rwanda rwubatse ubushobozi bw’imiyoborere myiza ndetse n’ibikorwa remezo byakwakira aba bimukira.

Iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda isanzwe ihuriweho n’ibihugu byombi yaba u Rwanda n’u Bwongereza ariko mu minsi ishize yagiye itambamirwa n’inkiko. Gusa nubwo bimeze bityo hari icyizere ko aba bimukira bazazanwa mu Rwanda.

Tariki ya 15 Mata 2022 u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano agena ko mu gihe cy’imyaka itanu, abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda aho bazaba bafite amahitamo abiri gusa, ari yo kuba mu gihugu cyangwa se gusubira aho bakomoka.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka