Faustin-Archange Touadéra ushaka kongera kuyobora Santarafurika yashimiye u Rwanda

Faustin-Archange Touadéra wimamarije kuyobora Repubulika ya Santarafurika yashimiye u Rwanda uburyo rwabaye hafi y’iki gihugu cyageze ku musozo w’amatora yari yakuruye impaka ndetse abatayashyigikiye bakegura intwaro.

Faustin-Archange Touadéra yashimiye u Rwanda kubera umusanzu rwatanze mu migendekere myiza y'amatora
Faustin-Archange Touadéra yashimiye u Rwanda kubera umusanzu rwatanze mu migendekere myiza y’amatora

Ubwo yari ashoje igikorwa cyo gutora, Perezida Faustin-Archange Touadéra wayoboraga iki gihugu wongeye kwiyamamariza kukiyobora yashimiye Leta y’u Rwanda rwohereje ingabo mu bikorwa byo kurinda umutekano mu bikorwa byo kubahiriza umutekano mu matora yabaye kuwa 27 Ukuboza 2020.

Faustin-Archange Touadéra wasabwe guhagarika amatora akabitera utwatsi avuga ko agomba kubaha inzego zashyizweho n’itegeko nshinga, avuga ko amatora ari inkingi ya Demokarasi.

Avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Ndashimira mbikuye mutima Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda ku musanzu wabo, baradufashije mu mutekano w’uru rugendo rw’amatora, umutekano wafashije abaturage ba Santarafurika kujya mu matora ntacyo bikanga, rwose ndashima.’’

U Rwanda rufite ingabo n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro, ariko kubera umutekano muke wigaragaje mu bihe byo gutegura amatora, u Rwanda rwohereje ingabo kurinda umutekano, ibintu byashimishije abatuye igihugu cya Santarafurika babonaga ingabo na Polisi by’u Rwanda ku biro by’itora babacungiye umutekano.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite akozwe muri iki gihugu cyakunze kurangwa n’imitwe yitwaza intwaro ndetse hakabaho ubuyobozi butatowe n’abaturage ahubwo bugiyeho kubera ingufu za gisirikare.

Faustin-Archange Touadéra yari ashoje manda yo kuyobora iki gihugu ndetse akaba umwe mu bahatanira kuyobora iki gihugu hamwe n’abandi 17. Icyakora nubwo ingabo z’u Rwanda zashoboye gucunga umutekano mu mujyi wa Bangui, hari uduce tw’iki gihugu turimo intambara ndetse hari n’utwigaruriwe n’imitwe yitwaza intwaro.

Ni intambara imaze gutwara ubuzima bw’abasirikare batatu bo mu gihugu cy’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro. Ibihugu by’u Rwanda n’u Burusiya byohereje ingabo mu kurinda ibikorwa by’amatora, ibikorwa byishimiwe n’abaturage bavuga ko abacunga umutekano bameze nk’ingabo z’u Rwanda ari bo bakeneye mu gihugu cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo kuri RDF. Amahoro araharanirwa ntabo wicara ngo yizane cyane ko hari benshi baba bashaka kungukira muguteza imvururu,ariko nk’atwe ABANYARWANDA by’umwihariko tuzi akamaro kayo,niyo mpamvu Leta yacu tuyishyigikiye cyane ku gikorwa cy’indashyikirwa yakoze mu gihe gikwiye cyo kwohereza ingabo muri CAR.Ibibazo by’abanyafurika bifitiwe ibisubizo n’abanyafurika si UN si EU.Ni abanyafurika ubwabo.

Teles Yoni yanditse ku itariki ya: 28-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka