Dukwiye kureka gukomeza kwishingikiriza ku bandi – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame, ku munsi wa kabiri w’inama mpuzamahanga ngarukamwaka ku bukungu, ari kumwe n’abandi bayobozi ku rwego rw’ubuzima, yatanze ikiganiro cyagarutse ku buryo bwo kwitegura guhangana n’ibindi byorezo byavuka bikibasira isi, agaruka ku masomo icyorezo cya Covid-19 cyasigiye Isi na Afurika.

Iki kiganiro cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, aho cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ni gute inzego za Leta n’abikorera zishobora gufatanya kurengera ubuzima n’imibereho?”

Icyo kiganiro cyitabiriwe n’abandi barimo Bill Gates, Umuyobozi mukuru wa Global Fund Peter Sands ndetse na Helen Clark wabaye Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle-Zélande.

Perezida Kagame mu kiganiro yatanze yavuze ko Isi ikeneye gukora nk’aho hazabaho ikindi cyorezo mu gihe cya vuba, kandi ko ibihugu bikwiye kugira ubushobozi burimo no gutanga inkingo.

Ati: “Tugomba gukora nk’aho hazabaho icyorezo vuba cyangwa nyuma. Kugira ngo twitegure kugikumira kidakomeza gukwirakwira.”

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko icyorezo cya Covid-19 cyasigiye Afurika amasomo, ari yo mpamvu uyu munsi hari gushyirwa imbaraga mu kubaka ubushobozi burimo inganda zikora imiti n’inkingo.

Ati: “Amasomo yandi twize atwereka ko dukwiye kwirinda guhora buri gihe twishingikirije ku bandi, ku bintu ubuzima bwacu bushingiyeho. Ni yo mpamvu turimo kugerageza kubaka inganda zikora imiti n’inkingo, bikaba ari ibintu byatangiye gukorwa mu bice bitandukanye by’umugabane wacu.”

Mu bindi biganiro Umukuru w’Igihugu yitabira harimo ikiganiro n’itangazamakuru ari kumwe n’umuyobozi w’ikigo cya Pfizer kizobereye mu gukora inkingo zirimo n’urwa Covid-19 cyakoze gifatanyije na BioNTech. Hazanatangarizwa ubufatanye bushya mu by’ubuvuzi.

Perezida Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro n’abayobozi barimo Perezida wa Guverinoma ya Esipanye, Sanchez Castejon, bagirana ibiganiro byibanze ku bice bitandukanye by’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Esipanye.

Umukuru w’Igihugu yakiriye kandi Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino na we witabiriye ihuriro mpuzamahanga ngarukamwaka ku Bukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka