Dr. Richard Sezibera yasuye Ambasade y’u Rwanda muri Israel

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Richard Sezibera, yatangaje ko yagiriye uruzinduko muri Israel kuri Ambasade y’u Rwanda.

Minisitiri Sezibera abinyujije kuri Twitter, yavuze ko yishimiye urwo ruzinduko, yongeraho ko Abahagarariye u Rwanda bakora akazi k’ingenzi kandi karimo gutanga umusaruro mu kubanisha u Rwanda n’amahanga.

Ubwo butumwa yanditse kuri Twitter, buherekejwe n’ifoto igaragaza Minisitiri Sezibera ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Joseph Rutabana.

Muri rusange, Minisitiri Sezibera yashimye akazi Ambasaderi Rutabana akora afatanyije n’ikipe bakorana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mwiriwe basomyi, Ngaho mu ndebere koko aho itangazamakuru rigeze! Ibinyoma gusa Murebe Facebook ya Richard Sezibera yari yaranditse ko account ye yabaye hacked na Tweeter niko byagenze mujye aho atuye famille ye bayibujije gusohoka hahora abarinzi bakurikira buri mouvement yose. KT yandika izi nkuru bambwire mbahe vidéo en camera cache ndi kubazwa na DMI ibyo nshaka ku rugo rwa Sezibera abantu bazi neza ko twabanye. Mureke kubeshya abanyarwanda aya ni amateka yisubiramo RTLM ntabwo yari izi ko ibyo ikora bizoreka imbaga. Rwose mureke gukoreshwa n’agatsiko kuko nta cyiza gashakira u Rwanda. Gusa nta gitangaje ingoma ya Rwabujindiri yarahanuwe ariko tugize ubwenjye tukibuka amateka twanyuzemo twayirwanya bigakunda.

Sezibera yanditse ku itariki ya: 31-10-2019  →  Musubize

Nshimishijwe no kumenya ko uri en bonne sante Minister.

Richardo yanditse ku itariki ya: 28-10-2019  →  Musubize

Ntakuri kubirimo, yasuye Israel s aturutsehe? Niho Se yarakumbuye kuruta mu Rwanda. Niba aribyo ubwo turaza kumubona i Rwanda mugihu cyiza.

Karekezi yanditse ku itariki ya: 28-10-2019  →  Musubize

U Rwanda rurambagiza neza abaruhagararira mu mahanga,Afande Rutabana ni umugabo w’umuhanga Ukunda u Rwanda n’abanyarwanda,ajyana inama agakunda ukuri kandi aho ari hose icyo ashyira imbere kurusha ibindi ni ubumwe bw’abanyarwanda n’ineza y’igihugu.Minister nawe ni byiza gushima akazi gakorwa.

Habiyambere yanditse ku itariki ya: 27-10-2019  →  Musubize

Esperons qu,il soit bien guerri et sa tourne va continuer dans d’autres ambassades et meme dans le pays natal en soi

Politicoaffaires yanditse ku itariki ya: 27-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka