#COVID19 : António Guterres uyobora UN yatanze ubutumwa buhumuriza abatuye isi

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yasabye abatuye isi kudacibwa intege n’icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19, abasaba kudakuka umutima, ahubwo bakarushaho kucyirinda no kugikumira.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, yasabye amahanga gufatanya guhangana na COVID-19 (Ifoto: Antiguaobserver)
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yasabye amahanga gufatanya guhangana na COVID-19 (Ifoto: Antiguaobserver)

Uwo muyobozi yavuze ko iyo virusi ifite umuvuduko ukabije aho umunsi ku wundi ikomeje gufata umubare munini w’abantu bamwe bakahasiga ubuzima, yongeraho ko icyo cyorezo cyaje kigwiriye isi mu buryo butunguranye, aho gikomeje kugira ingaruka ku bantu, cyane cyane kikaba gikomeje kwibasira abafite intege nke, barimo abageze mu zabukuru badafite n’ubushobozi bwo kwivuza.

António Guterres yavuze ko n’ubwo ibihugu bigerageza gukora ibishoboka mu kurengera ubuzima bw’abatuye isi mu gukumira icyo cyorezo, iyo virusi ngo ikomeje kwihuta yinjira ubuzima bwa benshi hirya no hino ku isi.

Bwana Guterres ahumuriza abantu, abasaba kudakuka umutima ngo bumve ko isi yarangiye, ahubwo abasaba guharanira kwirinda mu gihe hagishakishwa urukingo.

Yagize ati “Kuba isi yugarijwe n’icyo cyorezo, ni umwanya wo kwirinda, ntabwo ari umwanya wo kwiheba, ubumenyi (science) ntabwo ari umwanya w’ipfunwe, ibimenyetso ntabwo ari umwanya w’ubwoba”.

Akomeza agira ati “Nubwo igihe kitwereka ko Coronavirus ari icyorezo gikomeye, ni kimwe mu bibazo isi ishyize imbere. Hari ubushobozi bwo kugabanya ikwirakwira ry’ako gakoko buri wese abigizemo uruhare mu gukiza ubuzima bw’abantu”.

Yasabye uruhare rwa buri wese mu gukumira icyo cyorezo, kuva ku muturage ubwe, igihugu no ku bufatanye mpuzamahanga.

António Guterres yavuze ko COVID-19 ari nk’umwanzi wugarije isi, aho yasabye ibihugu gufata icyo cyorezo nk’intambara isi ikwiye kurwana kandi ikayitsinda. Yemeza ko buri gihugu gikwiye gufata ibyemezo ngenderwaho mu guca intege, no kubuza iyo virusi kwinjira mu bantu, asaba ko hashyirwaho uburyo bunoze bwo kuyirinda, uburyo bunoze bwo gupima iyo virusi, uburyo bwihariye bwo kwita ku murwayi basanganye ako gakoko, uburyo bwo kurinda abakora mu by’ubuvuzi n’ibindi.

Uwo muyobozi kandi arasaba n’abafashwe na COVID-19, kubahiriza inama bagirwa n’abashinzwe ubuvuzi, ndetse hakitabwa no ku mabwiriza atangwa n’abayobozi bafite ubuzima mu nshingano mu bihugu binyuranye.

Yavuze ko icyorezo cya Coronavirus gishobora guhungabanya ubukungu bw’isi, haba ku masoko hagati y’abacuruza n’abaguzi, ku masoko mpuzamahanga, aho abashinzwe ubukungu mu Muryango w’Abibumbye bemeza ko icyo cyorezo gishobora guhombya ubukungu bw’isi bufite agaciro k’amadolari ya Amerika asaga Miliyari 1000 mu gihe cy’umwaka umwe.

Niho yahereye asaba ko habaho ubufatanye yahati y’ibihugu, agira ati “Abashinzwe ubukungu mu Muryango w’Abibumbye babona ko iyi virusi ishobora gutwara umutungo mbumbe, ungana na Miliyari 1000 y’amadolari cyangwa arenga. Ibi nta gihugu na kimwe cyabyishoboza, byose birasaba ubufatanye”.

Akomeza agira ati “Leta zikwiye kuganira zigasuzumira hamwe, uburyo abaturage cyangwa imiryango yagizweho ingaruka na Coronavirus yafashwa”.

Muri ubwo butumwa Umunyamabanga mukuru wa UN yageneye abatuye isi, yabusoje agira ati “Twifatanyije twese muri ibi bibazo, kandi ku bufatanye tuzabivamo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma.Murebe ibintu bibi birimo kubera ku isi.Harimo iyi Virus yaduhahamuye twese,ibiza bifite ubukana budasanzwe,ibitwaro Amerika,Russia na China barimo gukora biteye ubwoba bitabagaho mbere,bishobora kurimbura isi mu kanya gato (hypersonic missiles),etc... Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Ni inama tugirwa n’igitabo Imana yaduhaye ngo kituyobore.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning).

ruhamanya yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka