CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivuga ko byuzuyemo ipfobya

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramagana ibirego bya Diane Rwigara utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ikavuga ko abarokotse Jenoside bazi kandi bashima ibyo bagejejweho na Leta y’u Rwanda mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Diane Rwigara mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere, yavuze byinshi ariko atabashije gutangira gihamya
Diane Rwigara mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, yavuze byinshi ariko atabashije gutangira gihamya

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, nibwo Diane Rwigara yahamagaye itangazamakuru maze arimenyesha ko yandikiye Umukuru w’Igihugu ibaruwa, nyuma y’uko ngo akoze ubushakashatsi agasanga hari abarokotse Jenoside bakomeje kwicwa mu bihe bitandukanye, nyamara ntabashe kugaragaza ibimenyetso by’ibyo avuga.

Diane Rwigara avuga ko yandikiye Perezida wa Repubulika ibaruwa, agashyira ku mugereka urutonde rw’abo yemeza ko barokotse Jenoside bishwe mu buryo budasobanutse kandi mu bihe bitandukanye. Cyakora ntiyabashije kwereka itangazamakuru gihamya y’ibyo avuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana, uyobora komisiyo yanabonye kopi y’iyo baruwa, yateye utwatsi ibyavuzwe n’uyu munyapolitiki wagerageje kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2017 ariko akaza kwangirwa bitewe n’ibyaha bitandukanye yakoze ashaka kuzuza ibisabwa ngo yiyamamaze birimo gukoresha impapuro mpimbano.

Dr Bizimana yagize ati “Ibikorwa byakozwe na Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi mu gusubiza ubuzima abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibikorwa bigaragarira buri wese ushaka kubibona kereka impumyi n’abasabitswe n’urwango.”

“Ndetse abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi barabishima cyane, byaba ibirebana n’ubuzima, uburezi, amacumbi, kwita ku mibereho yabo n’ibindi. Ntabwo abacitse ku icumu bakeneye ibinyoma bya Diane Rwigara n’abatekereza cyangwa abakora nabi nka we.”

Dr Bizimana yakomeje asa nk’ugira inama Diane Rwigara, amubwira ko abaye akunda u Rwanda n’Abanyarwanda bose akaba abifuriza ibyiza yagombye kuva mu bikorwa bye bibi akorera igihugu aho kwitwaza abacitse ku icumu bafite Leta ibakunda, yabarokoye kandi ikomeje kubafasha kwiyubaka kuva Jenoside ihagaritswe n’Inkotanyi muri Nyakanga 1994.

Ati “Hari umugani w’ikinyarwanda uvuga ngo urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya. Icyo ni cyo gihango abacitse ku icumu bafitanye na Leta. Ushaka kubivuga ukundi ni umubeshyi.”

CNLG isanga kandi mu byavuzwe na Diane Rwigara harimo ugupfobya Jenoside, kuko kimwe mu biranga ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko biteganywa n’itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside ryo muri 2013, ryavuguruwe muri 2018 ari ugukwiza ibinyoma n’impuha kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugoreka ukuri no gutesha agaciro ingaruka zayo ugamije kuyobya abantu.

Umunyamabanga wa CNLG agira ati “Muri iriya mvugo ya Diane Rwigara ibyo byaha birimo ariko si byo byonyine kuko no gusebanya birimo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Diane yiyemeje kurwanya Perezida Paul Kagame!ariko turamuzi natwe tuzamurwanya.Iturufu yo kumutera nya n’abacitse kw’icumu rya Jenoside ntacyo ryamufasha keretse niba ari kureclama ko ari we wabarwaniye n’aho ubundi ntaho yahera abahanganisha n’uwabirokoreye.Diane Ni umufatanyabikorwa w’ababishe.Natubabarire cyaneeee!!!

Kamagaju Beatrice yanditse ku itariki ya: 17-07-2019  →  Musubize

Ibyuvuze nukuri pe, ahubwo kereka niba avugako muruko gufasha abarokotse jenocide yakorewe abatutsi bitamugezeho, kd yirengagizako nokuba ariho ari FPR, natuze pe, ahubwo ayamamaze mubo ahugana nabo naho agenda hose.

Twizeyimana jean Bosco yanditse ku itariki ya: 18-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka