Canada yemereye u Rwanda guhagurukira abapfobya Jenoside

Itsinda ry’ abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Canada riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine kuva kuri uyu wa 13 Werurwe 2019, ryemereye u Rwanda ubufatanye mu gukurikirana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo batabwe muri yombi.

Perezida wa Senat yakira iri tsinda ryaherukaga mu Rwanda mu myaka 19 ishize
Perezida wa Senat yakira iri tsinda ryaherukaga mu Rwanda mu myaka 19 ishize

Byatangajwe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, kuri uyu wa 14 Werurwe 2019 nyuma yo kugirana ibiganiro n’iryo tsinda rigizwe n’abasenateri batatu n’abadepite bane.

Makuza yashimiye intambwe Canada imaze gutera mu guta muri yombi, kuburanisha no koherereza u Rwanda bamwe mu bashinjwa uruhare muri Jenoside, ariko avuga ko impande zombi zikwiye kongera imikoranire mu guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ikindi twemeranywa ni uko tugomba kurushaho gukorana kugira ngo abahakanyi n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakurikiranwe baba bari iwabo cyangwa se no mu bindi bihugu.”

Yakomeje avuga ko guta muri yombi abakoze Jenoside, abayihakana n’abayipfobya biza bishyigikira intambwe iri hagati ya guverinoma z’ibihugu byombi yo kureba uburyo habaho ubutwererane bushingiye ku ishoramari.

Mu gihe itsinda ry’Inteko Ishinga Amategeko ya Canada ryaherukaga mu Rwanda mu mwaka 2000, Senateri Anita Raynell Andreychuk, ukuriye iri tsinda yashimye intambwe u Rwanda rwateye muri iyi myaka 19.

Yagize ati “Twaje kwifatanya namwe muri ibi bihe mwibuka ibihe bya Jenoside, kandi turabona ukuntu mwashyize hamwe mukarenga amateka asharira mukubaka igihugu gishya.”

Iri tsinda rigizwe n'abadepite ndetse n'abasenateri bo muri Canada baramara iminsi ine mu Rwanda
Iri tsinda rigizwe n’abadepite ndetse n’abasenateri bo muri Canada baramara iminsi ine mu Rwanda

Senateri Andreychuk yavuze ko batangajwe ni ubushake n’umuhate bya buri Munyarwanda mu gutanga umusanzu mu kubuka ubukungu bw’igihugu ndetse mu kagera no ku rwego rwo kugira uburezi kuri bose.

Yakomeje avuga ko banatangajwe no kubona urwego Abanyarwandakazi bagezeho biyubaka, mu gihe bari basanzwe bazi ko ari bo bahuye n’akaga cyane mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ibi bigaragaza ko nyuma ya Jenoside yabayeho guhuza imbaraga kuva hejuru kugeza hasi, kugira ngo mwese mwubake igihugu habayeho abatsinze n’abatsinzwe, kandi mu kamenya ko abagore bari mu babishoboye cyane kuko ari na bo bahuye n’akaga cyane.”

Yakomeje avuga ko iri ari isomo bajyana muri Canada bakagaragaza uko uruhare rwa buri wese ari ngombwa mu kubaka igihugu. Yavuze ko uru ruzinduko ruzashimangira umubano w’ibihugu byombi haba hagati ya za guverinoma ndetse n’Inteko zishinga Abategeko z’u Rwanda na Canada.

Ubwo Itsinda ry’Inteko Ishinga amategeko rya Canada ryaherukaga mu Rwanda mu 2000, u Rwanda rwari ku mwanya wa 150 mu korohereza ishoramari none ubu ruri ku mwanya wa 29, ibintu Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yavuze ko ari ikimenyetso kivugira cy’ibyagezweho muri iyo myaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka