Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n’Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, batangaje ko Inama y’ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) itaha izabera mu Rwanda ku itariki ya 22 Kamena 2020.

Byavugiwe i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aharimo kubera inama y’inteko rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye (ONU).

Biteganyijwe ko iyo nama izitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu 53 bigize umuryango wa Commonwealth, ikazabera mu nyubako ya Kigali Convention Centre mu cyumweru kizatangira ku itariki 22 Kamena 2020.

Iyo nama iziga ku bijyanye n’ikoranabuhanga, guhanga udushya, n’impinduka zigamije kwihutisha iterambere mu rwego rwo guharanira ahazaza habereye buri wese.

Iyo nama kandi izibanda ku bijyanye n’imiyoborere myiza, kongerera ubushobozi urubyiruko n’abagore, kwita ku bidukikije ndetse no guteza imbere ubucuruzi.

Mu ijambo yavugiye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ku wa kabiri tariki 24 Nzeri 2019, Perezida Kagame yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kwakira i Kigali abayobozi bo mu bihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth.

Ati “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo buri wese uzaba uri mu Rwanda azumve ko ari nk’aho ari iwe mu rugo.”

Perezida Kagame yongeyeho ko umwihariko w’inama ya Commonwealth izabera mu Rwanda mu mwaka utaha ari uko izibanda ku kurebera hamwe ibyo urubyiruko rushobora gukora rwifashishije ikoranabuhanga mu guteza imbere sosiyete n’ubukungu bw’ibihugu.

Umuryango wa Commonwealth ubumbiye hamwe abaturage babarirwa muri miliyari ebyiri na miliyoni 400 bo mu bihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Abaturage basaga 60% bo mu bihugu bigize uwo muryango, ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 y’amavuko.

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko kuba umubare munini w’abaturage b’ibyo bihugu ari urubyiruko ari amahirwe azafasha uwo muryango kugera ku ntego wiyemeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka