Burundi: Perezida mushya ararahira kuri uyu wa Kane

Perezida mushya w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, ararahirira kuyobora iki gihugu kuri uyu wa kane tariki 18 Gicurasi 2020. Ni umuhango wigijwe imbere ho amezi abiri, bitewe n’urupfu rutunguranye rwa Pierre Nkurunziza wari utararangiza neza manda ye, kuko yagombaga gutangira imirimo ye tariki 20 Kanama 2020.

Perezida Ndayishimiye, agiye ku butegetsi mu gihe mu Burundi havugwa ibibazo byo gicikamo ibice mu baturage, ubukene, ibi byiyongeraho icyorezo cya Covid-19.

Evariste Ndayishimiye w’imyaka 52 y’amavuko, ararahirira i Gitega kuri Stade ya Ingoma, saa sita z’amanywa, mu buryo budasanzwe mu rwego rwo kwirinda Covid-19 ku bari buwitabire. Abaturage basabwe kuhagera kare kugira ngo bakarabe intoki ndetse bapimwe n’umuriro.

Abanyacyubahiro bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi batumiwe muri uwo muhango, naho Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa biteganyijwe ko ari we mukuru w’igihugu wenyine uza kwitabira uwo muhango aturutse hanze y’u Burundi.

Perezida mushya Evariste Ndayishimiye asimbuye Pierre Nkurunziza w’imyaka 55, wari umaze imyaka 15 ku butegetsi. Yitabye Imana tariki ya 08 Kamena 2020 azize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe na Leta y’u Burundi.

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwafashe icyemezo cy’uko Evariste Ndayishimiye ahita arahira hatagiyeho Leta y’inzibacyuho. Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ryiyemeje kugarura mu murongo mwiza igihugu cyaranzwe n’intambara n’ubwicanyi, bwahitanye abagera ku bihumbi 300 mu myaka 27 gusa.

Perezida Evariste Ndayishimiye, wari unashyigikiwe n’uwo yasimbuye Pierre Nkurunziza baturuka mu ishyaka rimwe, yiyemeje gukomereza aho mugenzi we yari agejeje. Gusa benshi bategereje kureba niba hari impinduka azakora cyane cyane nko mu kugarura umubano mwiza w’u Burundi n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga, no kumvikanisha Abarundi, abahunze ubutegetsi bwa Nkurunziza bakaba bataha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abasesenguzi benshi bahamya ko uyu Ndayishimiye azagendera kuli Politike ya Nkurunziza.Bahamya ko azahindura ibintu bike.Mwibuke no nawe yiyita umurokore.Akibagirwa ko Politike idashobora kujyana n’uburokore.Urugero,Imbonerakure zirirwa zica abantu mu Burundi,ni iz’ishyaka CNDD FDD uyu Ndayishimiye akuriye.Kujya gusenga cyangwa kutanywa inzoga sibwo bukristu.Muli Yohana 17:16,Yesu yabujije abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.We n’Abigishwa be nta na rimwe bajyaga muli politike.Muribuka bashaka kumugira umuyobozi akanga.

munyemana yanditse ku itariki ya: 18-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka