Burundi: Inama y’Abaminisitiri igiye kwiga ku mezi abiri Nkurunziza yari asigaje ku butegetsi

U Burundi bwateranyije inama y’abaminisitiri kuri uyu wakane tariki 11 Kamena 2020 kugira ngo iganire ku cyemezo cy’umuntu ugomba gukomeza kuyobora igihugu nyuma y’urupfu rwa Pierre Nkurunziza wari usigaje amezi abiri ku butegetsi.

Mu Burundi hashyizweho iminsi irindwi yo kunamira Nkurunziza (Ifoto: AFP)
Mu Burundi hashyizweho iminsi irindwi yo kunamira Nkurunziza (Ifoto: AFP)

Nkurunziza witabye Imana afite imyaka 55 y’amavuko, mu kwezi kwa munani k’uyu mwaka wa 2020 nibwo yagombaga guhererekanya ubutegetsi na Gen Maj Evariste Ndayishimiye watsinze amatora, ariko mu ntangiriro z’iki cyumweru yitabye Imana biturutse ku guhagarara k’umutima nk’uko Guverinoma y’u Burundi yabitangaje.

Inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kane iyobowe na Visi Perezida wa mbere, Gaston Sindimwo, ikaba igamije kuganira ku hazaza h’u Burundi muri ayo mezi abiri Pierre Nkurunziza yari asigaje ngo asoze manda ye.

Mbere y’uko iyo nama y’abaminisitiri idasanzwe iterana, umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi Prosper Ntahorwamiye yari yabwiye ishami rya BBC rikorera mu karere k’ibiyaga bigari (BBC Great Lakes) ko bakiri kwiyambaza urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu kureba ugomba gusimbura Pierre Nkurunziza, avuga ko bizafata iminsi mike.

Nubwo hataramenyekana ugomba gusimbura Pierre Nkurunziza ku buyobozi bw’igihugu, itegeko nshinga ry’u Burundi mu ngingo yaryo ya 121 rivuga ko iyo umukuru w’igihugu yitabye Imana cyangwa akagira ibindi bibazo bituma adashobora gukomeza kuyobora, asimburwa na Perezida w’inteko ishinga amategeko akayobora inzibacyuho, ku buryo Pascal Nyabenda uyiyoboye kuri ubu ari we wagombye kumusimbura.

Pierre Nkurunziza yiteguraga guhererekanya ubutegetsi na Gen Major Evariste Ndayishimiye mu kwezi kwa munani, ku buryo hari abibaza niba kumuha ubutegetsi bizakorwa mbere y’igihe cyari giteganyijwe ngo hataba icyuho mu gihugu.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko byahawe amakuru n’umuyobozi utashatse gutangazwa amazina avuga ko abaminisitiri atari bo bazagena ugomba kuyobora, ahubwo bizagenwa n’akanama gashinzwe kwita ku bibazo bidasanzwe gakorera mu biro bya Perezida.

“Mu by’ukuri, ntabwo ari inama y’abaminisitiri izafata icyemezo ku kigomba gukorwa...ibintu byose byamaze gufatwaho umwanzuro n’ako kanama gakorera mu biro bya Perezida” niko uwo muyobozi utavuzwe amazina yabwiye AFP.

Ako kanama ngo kagizwe n’abasirikari b’abajenerali bafite ijambo rinini mu butegetsi bw’u Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka