Burundi: Ibyavuye mu matora bikomeje kutavugwaho rumwe

Umukandida wigenga witwa Dieudonné Nahimana wahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora aheruka kuba tariki ya 20 Gicurasi 2020, arasaba komisiyo y’amatora kwemera ko ayo matora yabayemo inenge.

Nahimana Dieudonné (Ifoto: Indundi)
Nahimana Dieudonné (Ifoto: Indundi)

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020. Dieudonné Nahimana yabonye amajwi ari munsi ya 1%, ariko kandi avuga ko n’ubwo hari ibitaragenze neza muri aya matora, abona ko adafite byinshi byatuma agana urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga mu Burundi. Imwe mu nenge yavuzeho, hari nko kuba hari aho abatora bategekwaga gutora umuntu runaka ku gahato.

Akomeza asaba abatangajwe na Komisiyo y’Amatora mu Burundi (CENI) ko batsinze amatora cyangwa ko batsinzwe, ko bakwiye kwemera ko ikintu cy’ingenzi ku gihugu ari umutekano hagati y’Abarundi, bityo ko nta muntu ukwiye gupfa cyangwa ngo agirirwe nabi azira ibitekerezo bye cyangwa uwo ari we.

Evariste Ndayishimiye wo mu ishyaka CNDD-FDD ni we watangajwe na komisiyo y’amatora (CENI) ko yegukanye intsinzi n’amajwi 68%, akurikirwa na Agathon Rwasa wo mu ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi wagize amajwi 22%.

Ishyaka CNL na ryo ryatangaje ko muri ayo matora hagaragayemo ibitaragenze neza byinshi, rikaba ryemeza ko ari ryo ryatsinze amatora n’amajwi arenga 58%.

Ku wa kane w’iki cyumweru Agathon Rwasa yagejeje ikirego cye mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga, mu gihe risabwa kuba ryatangaje ibyavuye mu matora mu buryo ntakuka ku itariki ya 04 Kamena 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubundi Ni wigeze wumva aho amatora aba,ibyqvuyemo bakabyumvaho kimwe?? Hari Aho uzi? Ndumva atari igitangaza rero. Uburundi Ni nk’ahandi hose. Buri gihe abatsinzwe barasakuza

Mucanzigo Deogratias yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Ahubwose buriya I give cy’amatora na budget byayo ntibiba byapfuye ubusa? Africa njye mbona tumeze nkumwana wipima inkweto zase agatambuka ngo yambaye inkweto. Icyo abazungu badutamitse ngo democracy ntacyo kimaze no izingiro ryintonganya nubujiji ugasanga umintu no engineer cg doctor ntashaka kwikorera arashaka imyanya ya politique ahimba ibitagenda kubutegetsi buhari nkaho haricyo yakora kurusha

Passy yanditse ku itariki ya: 30-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka