Burundi: Evariste Ndayishimiye yarahiye, Musenyeri wa Gitega amusaba gucyura impunzi no gufungura amarembo y’igihugu

Evariste Ndayishimiye watsindiye kuyobora u Burundi yamaze kurahirira kuzuza inshingano yatorewe zo kuyobora u Burundi. Yarahiriye mu birori byabereye kuri sitade Ingoma yo mu ntara ya Gitega, umurwa mukuru mushya wa Politiki mu Burundi.

Mbere y’uko arahira habanje kuba isengesho ryo kumusabira.

Musenyeri wa Diyosezi ya Gitega Simon Ntamwana yamusabye gukora ibishoboka byose kugira ngo acyure impunzi, kandi yongere afungure amarembo kugira ngo hongere habeho imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’u Burundi n’ibihugu by’amahanga.

Yasubiyemo indahiro iteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko nshinga ry’u Burundi, avuga ko atazatezuka ku masezerano y’ubumwe bw’Abarundi, ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Burundi n’andi mategeko, kandi ko azaharanira ineza y’Abarundi n’u Burundi akubahiriza ubumwe bw’Abarundi, amahoro n’ubutabera kuri bose.

Evariste Ndayishimiye yarahiriye kuyobora u Burundi
Evariste Ndayishimiye yarahiriye kuyobora u Burundi

Yanarahiriye kurwanya ibitekerezo by’ivanguramoko no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Abarundi babarirwa mu bihumbi bambaye amashati y’ibitenge bitabiriye umuhango w’irahira rye.

Abaturage bambaye amashati y'ibitenge bitabiriye umuhango w'irahira
Abaturage bambaye amashati y’ibitenge bitabiriye umuhango w’irahira

Nta bakuru b’ibihugu by’amahanga cyangwa abandi bayobozi bavuye hanze y’u Burundi benshi bitabiriye uwo muhango kubera icyorezo cya Covid-19, icyakora byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi.

Mu babyitabiriye bavuye hanze y’u Burundi harimo visi Perezida wa Tanzania Samia Suluhu na Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania. Hari kandi abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bya Guinée Equatoriale na Congo Brazaville ndetse n’intumwa ya Perezida wa Misiri.

Amafoto yafashwe muri ibyo birori agaragaza abantu bamwe batambaye udupfukamunwa bicaye mu myanya y’icyubahiro, mu gihe hari abakomeje kwikanga icyorezo cya Covid-19 bakeka ko bashobora kwandurira muri ibyo birori.

Umuhango w'irahira rye witabiriwe na Visi Perezida wa Tanzania Samia Suluhu (wicaye imbere hagati) na Jakaya Kikwete (wambaye karuvati) wahoze ayobora Tanzania
Umuhango w’irahira rye witabiriwe na Visi Perezida wa Tanzania Samia Suluhu (wicaye imbere hagati) na Jakaya Kikwete (wambaye karuvati) wahoze ayobora Tanzania
Stade yabereyemo irahira rya Perezida Gen. Ndayishimiye
Stade yabereyemo irahira rya Perezida Gen. Ndayishimiye

Amafoto: Ntare House

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana izamuyobore azirinde gukoresha ububasha bwe

Ndayishimiye Vedaste yanditse ku itariki ya: 18-06-2020  →  Musubize

Mambo kwisha . Muri affaire interne yabarundi les etrangerscn.ont a voir de loin

Luc yanditse ku itariki ya: 18-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka