Burkina Faso: Perezida Kagame yambitswe umudari uhabwa umuyobozi w’ikirenga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Werurwe 2019, Perezida Paul Kagame yambitswe umudari uhabwa umuyobozi w’ikirenga ’Grand Croix de l’Etalon’, mu ruzinduko arimo ku butumire bwa mugenzi we perezida wa Burkina Faso.

Perezida Kagame yambikwa umudari na mugenzi we wa Burkina Faso
Perezida Kagame yambikwa umudari na mugenzi we wa Burkina Faso

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ari muri Burkina Faso ku butumire bwa mugenzi we perezida Roch-Marc Christian Kaboré, mu birori byo kwizihiza imyaka 50 ishize iserukiramuco rya sinema FESPACO ribayeho.

Perezida Kagame akimara kwakira iki gihembo yagituye Abanyarwanda bose.

Yagize ati “Ndifuza gutura iki gihembo abaturage b’u Rwanda, mu gihe twizihiza imyaka 25 y’urugendo rutoroshye ariko na none rushimishije rwo gukira no kwiyubaka.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku bucuti buri hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’igihugu cya Mali, cyatumiwe hamwe n’u Rwanda.

Yagize ati “Ndashaka gushima mwembi, Perezida Kabore na Perezida Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali hamwe na Guverinoma zanyu, ku bucuti n’ubuvandimwe twubatse hagati y’ibihugu byacu. Turizera ko iki gihango cy’imikoranire kizakomeza”.

Ati “Ndashaka kandi ko iki gihembo kiba ikimenyetso cy’ubucuti hagati y’u Rwanda na Burkina Faso”.

Perezida Kagame yavuze kandi ko u Rwanda na Burkina Faso bifite byinshi bihuriyeho, birimo ukudatezuka ndetse n’umutima wo kuzamura agaciro ka Afurika, no guharanira ejo heza h’ibihugu by’u Rwanda na Burkina Faso na Afurika muri rusange.

Perezida Kagame yashimiye kandi Burkina Faso ku kuba yarahisemo u Rwanda nk’igihugu kitabiriye iserukiramuco FESPACO nk’igihugu cy’icyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka