Bifuza ko ikibazo hagati ya M23 na RDC cyarangizwa mu buryo bw’ibiganiro

Abanye-Congo baba mu Rwanda bavuga ko bashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro byarangiza intambara iri hagati y’inyeshyamba za M23 na Guverinoma ya Kinshasa.

Imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23, yongeye kubura ku itariki 20 Ukwakira 2022, aho M23 yashoboye gutsimbura FARDC no gufata ibice bitandukanye.

Abarwanyi ba M23 bamaze iminsi bari mu mirwano n'Ingabo za FARDC (Ifoto: GORAN TOMASEVIC/THE GLOBE AND MAIL)
Abarwanyi ba M23 bamaze iminsi bari mu mirwano n’Ingabo za FARDC (Ifoto: GORAN TOMASEVIC/THE GLOBE AND MAIL)

Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho gukemura ikibazo cyayo kiyireba, yahisemo gutangira gushinja u Rwanda kuba rutera inkunga umutwe wa M23, ariko u Rwanda rugahakana ibyo DRC ivuga, ruvuga ko intambara iri muri Congo ari ibibazo bya Congo.

U Rwanda ntiruhwema gukomeza kugaragaza impungenge rutewe no kuba inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, zikomeje kubarizwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho kugeza ubu ngo zinafatanya na FARDC muri iyo ntambara.

Guverinoma ya DRC iherutse kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, ibintu u Rwanda rwavuze ko bibabaje (regrettable).

Mu nyandiko yasinyweho na ‘Diaspora’ y’Abanye-Congo baba mu Rwanda, bavuze ko batewe impungenge cyane n’ubwumvikane bukeya hagati ya DRC n’u Rwanda.

Bavuga ko ibiganiro bishingiye ku kuri bigamije gukemura ibibazo byabaye intandaro hagati y’ubwumvikane buke hagati ya Guverinoma zombi, byaba ari ingenzi cyane.”

Ibibazo byakomeje kwiyongera mu mvugo z’abayobozi ba Congo zumvikanisha urwango ku Banyarwanda n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Mu nyandiko yasinyweho na Raymond Awazi Bohwa, uhagarariye ‘diaspora’ y’Abanye-Congo mu Rwanda, igira iti, “Abanye-Congo baba mu Rwanda, bashimira Abanyarwanda, barenga ku byo bagenzi babo barimo guhura na byo muri DR Congo, bagakomeza kutwakira neza”.

Abo Banye-Congo baba mu Rwanda, bavuga ko bashyigikiye amasezerano ya Nairobi na Luanda kuko yombi agamije gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC mu buryo bw’amahoro.

Bavuga ko bashimira abayobozi b’u Rwanda kubera umutuzo, koroherezwa kuba mu gihugu ndetse n’amahirwe bakomeza guhabwa, n’ubwo hari ibibazo hagati y’u Rwanda na DRC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka