Bédié wigeze kuyobora Côte d’Ivoire yasabye abaturage kwamagana Ouattara ushaka indi manda

Mu gihe habura iminsi 40 ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Côte d’Ivoire Henri Konan Bédié, wigeze kuyobora iki gihugu mu myaka ya 1993 – 1999, akaba ari no mu bahatanira kujya kuri uwo mwanya, yasabye abaturage kwigaragambya, bamagana ko Alassane Ouattara yongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.

Henri Konan Bédié
Henri Konan Bédié

Ibi yabitangaje mu izina ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, aho yagize ati «Imyigaragambyo y’abaturge, nicyo gisubizo ku buriganya buri gukorwa». Iri jambo yavuze ku musozo wa Misa Nkuru, yahuje abayobozi bakomeye b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Alassane Ouattara, ryakiriwe n’urufaya rw’amashyi y’abaturage.

Gusa, n’ubwo iyi myigaragambyo ari iyo guharanira demokarasi, hari ubwoba ko ishobora kuzamo guhohoterana bikabije, ndetse abantu bakitaba Imana.

Mu cyumweru gishize inama ishinzwe itegekonshinga yemeje abakandida bane, bazahatanira kuyobora iki gihugu, ari bo Alassane Ouattara, unayobora iki gihugu kugeza ubu, Affi N’Guessan Pascal, Henri Konan Bédié na Konan Bertin Kouadio.

Urwo rwego rwanategetse ko manda za Alassane Ouattara zisubizwa kuri zero bityo akaba yemerewe guhatanira indi manda.

Mu gihe yatorerwa kuyobora iki gihugu, Alassane Ouattara manda yayoboye zasubizwa kuri zeru, akaba ashobora kuzongera kwiyamamaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka