Barifuza ko habaho amasezerano mpuzamahanga azajya agenderwaho mu gihe hadutse icyorezo

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yiyongereye ku bandi bayobozi basaga 20 bo hirya no hino ku Isi, basaba ko hashyirwaho uburyo bufasha Isi kwitegura ibindi byorezo bishobora kwaduka mu gihe kizaza.

Angela Merkel w'u Budage, Boris Johnson w'u Bwongereza na Emmanuel Macron w'u Bufaransa ni bamwe muri abo bayobozi
Angela Merkel w’u Budage, Boris Johnson w’u Bwongereza na Emmanuel Macron w’u Bufaransa ni bamwe muri abo bayobozi

Mu nyandiko abo bayobozi barimo Perezida Macron w’u Bufaransa , Angela Merkel w’u Budage basinye, bavuga ko Covid-19, ari cyo kintu cyongeye guhungabanya Isi yose, nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose.

Bavuga ko ikindi cyorezo cyangwa se ikibazo gihungabanya ubuzima cyabaho n’ubwo ntawuzi igihe, kandi ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko "Ntawagira ubuzima bwiza undi atabufite (Nobody is safe until everyone is safe).

Muri iyo nyandiko yasohotse mu binyamakuru birimo icyitwa ‘Daily Telegraph’ , ‘Le Monde’ cyo mu Bufaransa na ‘El Pais’ cyo muri Espagne, abayobozi bagera kuri 24, basabye ko habaho amasezerano mpuzamahanga asa n’ayakozwe nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi, agamije kubaka ubufatanye bwambukiranya imipaka.

Mu basinye iyo nyandiko kandi harimo, Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(WHO) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, wagize ati "Nyuma y’intambara z’Isi zombi, abanyapolitiki bari bayoboye ibihugu icyo gihe, bishyize hamwe kugira ngo bashyireho uburyo bw’imikoranire. Intego kwari ukugira ibihugu bishyize hamwe, byirinda ko hari igihugu cyaba nyamwigendaho, no gukemura ibibazo byakemurwa n’ubufatanye bw’ibihugu gusa, ndetse no gushyira hamwe mu kubaka amahoro, ubukungu, ubuzima n’umutekano."

Abo bayobozi bavuze ko bagendeye kuri urwo rugero rw’ibyakozwe nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi, ubu ibihugu bigomba kuba byiteguye neza, kumenya ko hari icyorezo runaka, kugikumira, kugipima, no kuba bifite uburyo buhagije bwo guhangana n’ibyorezo byaramuka byadutse, bikozwe mu bufatanye bwo ku rwego rwo hejuru".

Ayo masezerano mpuzamahanga mashya abo bayobozi bashaka ko ashyirwaho, azaba akubiyemo uburyo bwo kuburira abantu mu gihe hari icyorezo kigiye kubaho, ariko azaba anakubiyemo uburyo bwo gusangira amakuru, no gukwirakwiza inkingo ndetse n’ibikoresho byo kwirinda.

Iyo nyandiko yongera iti, " Hari ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadufatiranye n’intege nke zacu no kwicamo ibice, tugomba guhera kuri ibyo twabonye maze tugashyira hamwe twese nk’abaturage b’Isi kugira ngo tugire ubufatanye bukozwe mu mahoro, na nyuma yo gutsinda iki cyorezo.

Iyo ndandiko ije y’ubwumvikane bucya bwagaragaye hagati y’Ubwongereza n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’uburayi, nyuma y’amabwiriza ajyanye no gusohora inkingo za Covid-19 zikorerwayo yakajijwe cyane.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi washinje Sosiyete zikora inkingo za harimo urukingo rwa ‘AstraZeneca’ kudakora umubare w’inkingo yiyemeje gukora.Gusa AstraZeneca yahakanye ibyo kuvuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka