Ni mu biganiro Depite Uwayisenga Yvonne na Uwimana Marie Claire bagejeje ku baturage ku wa 16 Ukuboza 2015 ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga n’amatora ya referandumu yo ku wa 18 Ukuboza 2015.
Abenshi mu baturage bagaragaje uruhare intumwa za rubanda zagize none bakaba bageze ku rwego ruganisha ku gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame aho bemeza gutora yego 100%.
Maniraguha Patrick, wo mu Kagari ka Cyunuzi, avuga ko icyizere ari cyinshi cyo kuyoborwa na Perezida Paul Kagame kuko bageze k’umusozo kandi urufunguzo rukaba rwabagarutse mu ntoki aho bagiye gutora ‘yego’.
Uyu muhinzi uhagarariye abandi banzi b’umuceri bibumbiye muri COOPRIKI, agira ati “Ntitwahabwa amahirwe nk’aya yo kwifatira ibyemezo ngo tureke gutora yego urufunguzo ruturi mu ntoki. Mutahane icyizere cy’uko tuzatora ‘yego’, mwarakoze mukwiriye igihembo nyuma ya referendumu kandi muzabyibonera.”
Musabyemariya Odette, undi muturage, na we yunze mu rya bagenzi be avuga ko Intumwa za Rubanda zitabatetereje ibyifuzo byabo bigahabwa agaciro.
Ati “Ntumwa nziza mwarakoze kandi muzabihemberwa,tubijeje ko itariki itinze kugera ahasigaye tugashyiraho igikumwe ‘yego’. Ntimwataye umwanya wanyu, ntimwavunikiye ubusa kandi tuzabibitura, mutubwirire Perezida wacu agubwe neza tumuri inyuma”.
Abadepite bashimiye abaturage ubutwari bagize bwo kugaragaza ibyifuzo byabo babasaba gusoza neza urugamba batangije.
Depite Uwamama ati “Ba nyakubahwa ba bosi bacu, mu byo mwadutumye hari icyatakaye? Muribuka mutwotsa igitutu ubwo twari twabasuye twumva ibyifuzo byanyu? Akazi gasigaye ni akanyu musoza igikorwa mwatangije mwitabira Referandumu ku wa 18 Ukuboza 2015.
Uruzinduko intumwa za rubanda zagiriraga mu Karere ka Kirehe zisura abaturage mu mirenge 12 igize ako karere mu gutanga ubusobanuro ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga n’amatora ya referendum rwashojwe ku wa 16 Ukuboza 2015 mu Murenge wa Gatore.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|