Angela Merkel yiyemeje kwiyamamariza manda ya kane

Minisitiri w’Intebe w’Ubudage, Angela Merkel yatangaje ko yemeye kuzongera kwiyamamariza kuyobora manda ya kane mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2017.

Angela Merkel yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane
Angela Merkel yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane

Yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke b’ishyaka rye rya « Christian Democratic Union » (CDU), ku cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016.

Yavuze ko yiteguye guhatana mu matora yo mu mwaka wa 2017 n’ubwo bizaba bikomeye bwose. Kuko ngo agifite umusanzu ukomeye agomba Abadage muri rusange.

Agira ati "Tugomba gukomeza kurwanira agaciro kacu nk’inzira tunyuramo mu buzima bwacu".

N’ubwo abashyigikiye uyu mugore bagiye bagabanuka ngo aracyafite besnhi bashyigikiye Politiki ye mu Budage ku buryo yizeye kuzatsinda abakeba bo mu ishyaka rya SPD n’Ishyaka ridashyigikiye iby’idini ya Islam mu Budage (AFD).

Nyuma yo kuganira n’abayobozi bakuru b’ishyaka akomokamo rya (CDU), Angela Merkel yavuze ko nta cyamutangira kongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2017.

Angela merkel yatangarije abanyamakuru ko kuyobora manda ya kane bitagoranye nk’umuntu ufite imyaka 11 y’ubunararibonye mu kazi.

Ngo yiteguye guhangana n’abakeba bakomeye mu yindi mitwe ya politiki muri icyo gihugu.

Angela Merkel ntiyorohewe n’itegeko yatanze ryemerera abimukira kwinjira ku butaka bw’Ubudage. Mu minsi ishize ishyaka rye ryatakarijwe icyizere n’abatari bake kubera icyo cyemezo.

Biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2016 urangira nibura abimukira ibihumbi 300 binjiye ku butaka bw’Ubudage muri miliyoni isaga bari babisabye mu mwaka wa 2015.

Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru, akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki y’Ubudage avuga ko mu byumweru bine bishize yashoboye gusubiza ibibazo byari byugarije igihugu.

Mu gihe ubushakashatsi bw’ikinyamakuru Sunday cyo mu Budage bugaragaza ko uyu mugore ashyigikiwe n’abasaga 55% mu bagomba gutora.

Ku kibazo cyo gufungurira imiryango abimukira kitavugwaho rumwe, kikanamugabanyiriza icyizere, ngo ni iturufu ku bashaka impinduka ariko ni n’isura nziza Ubudage bugaragaza mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ikibazo cy'abimukira cyatumye Angela Merkel agabanyirizwa icyizere
Ikibazo cy’abimukira cyatumye Angela Merkel agabanyirizwa icyizere

Nubwo Merkel yizeye intsinzi ya rubanda nyamwinshi, ngo ashobora kuzabangamirwa n’ishyaka ry’abadashyigikiye iby’Abayisilamu ryizeye intsinzi mu nteko ishinga amategeko.

Biramutse bigenze gutyo ngo byazabera umutwaro utoroshye ubuyobozi bwa Merkel ubwo yazaba yatsinze amatora.

Kuko nk’uko bigenda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibitekerezo by’umuyobozi mukuru bigira ingufu bitewe n’amajwi y’ababishyigikiye mu nteko.

Mu gihe Merkel yari amenyereye kuvuga rikumvikana hirya no hino ku isi, ubuyobozi bwe kuri manda ya kane ngo buzahura n’ibibazo byo gushaka kw’ibihugu mu kwikura mu muryango w’Ubumwe bw’iburayi n’impinduka mu mitegekere mishya ya Donald Trump muri Amerika.

Angela Merkel avuka ku mubwirizabutumwa ukomoka mu burasirazuba bw’Ubudage, agace kiganjemo abagendera ku mahame ya gikomunisiti. Niwe mugore wa mbere uyoboye Ubudage.

Aramutse atorewe kuyobora indi manda, yaba uwa kabiri utegetse igihe kirekire nyuma ya Helmut Kohl wayoboye kuva 1982 kugeza 1998.

Imitegekere mu myanya yo hejuru mu gihugu cy’Ubudage ntiteganya igihe cya manda umuyobozi amara ku butegetsi. Igihe cyose aba akiyamamaza agatorwa arayobora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo bibereye iburaya umuntu akarenza manda zibiri bazungu ntacyo babivugaho (nta commentator ba shiraho) ariko reka bikorerwe muri Africa cyanngwa muri Asia amaterevizio y uburaya ntayandi makuru batangaza atari ayongayo

Abdallah Mohamed yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka